Rwanda FDA yatesheje agaciro impushya zo gutumiza Ethanol zari zaratanzwe
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) rwahagaritse by’agateganyo ikoreshwa itumizwa ry’ikinyabutabire kizwi nka Ethanol cyangwa Neutral Spirit kifashihwa mu bikorwa byose by’inganda, ruvuga ko iki cyemezo kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 31 Nyakanga 2026, Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku bubasha ihabwa n’Itegeko No 003/2018 ryo ku wa 9 Gashyantare 2018 rigena inshingano, imiterere n’imikorere byayo, cyane cyane ingingo ya 9 (2).
Rwanda FDA yasabye abakora ibicuruzwa, ababikoresha mu nganda, abadandaza n’abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho.
Muri ayo mabwiriza harimo ko impushya zose zo gutumiza mu mahanga Ethanol (Neutral Spirit) zatanzwe na Rwanda FDA zihagaritswe kandi ziteshejwe agaciro guhera ubu.
Urwo rwego kandi rwatangaje ko ubusabe bwose bushya bwo kwemererwa gutumiza mu mahanga Ethanol cyangwa Neutral Spirit butazongera kwakirwa, kugeza igihe hazatangarizwa andi mabwiriza.
Rwanda FDA yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bw’abaturage, isaba inzego zose bireba kugishyira mu bikorwa uko giteye.
Isoje itangazo ryayo, Rwanda FDA yasabye abaturage n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza ubufatanye mu kubahiriza aya mabwiriza, ivuga ko andi makuru azatangazwa igihe bibaye ngombwa.
Ibi bije nyuma yaho hamaze igihe mu gihugu havugwa impfu n’uburwayi butandukanye by’abantu bivugwa ko byaba biterwa no kunywa inzoga zitwa inkorano, Aho ubuyobozi butangaza ko ziva zashyizwemo ibintu bitujujue ubuziranenge cyangwa bitemewe ariko hakiyongeramo na Ethanol ishobora kurenza urugero cyangwa idapimwe neza.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima yibanda ku nzoga zitujuje ubuziranenge cyangwa zandujwe n’ibinyabutabire byangiza ubuzima, harimo cyane cyane methanol, ishobora gutera ubuhumyi no kwica yavugaga ko kuva muri Mutarama kugeza mu mpera za Nyakanga abamaze guhitanwa n’izi nzoga bagera kuri 50.
Raoul Nshungu- Amahoronews.com
