Imikoranire mibi y’inzego yatumye ibiza byangiza ibikorwaremezo bya miliyari 48,8 Frw
Raporo nshya yagejejwe kuri Sena y’u Rwanda igaragaza ko kudahuza ibikorwa hagati y’inzego zishinzwe gukumira ibiza byatumye igihugu kigera ku giciro cya miliyari 48,8 Frw zo gusana ibyangijwe n’ibiza byashoboraga kwirindwa.
Perezida wa Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, Senateri Hadija Ndangiza Murangwa, yavuze ko nubwo u Rwanda rwashyizeho inzego zishinzwe gucunga ibiza, ibikorwa byinshi byibanda ku gutabara nyuma y’ibiza aho kubikumira mbere y’uko biba.
Raporo igaragaza ko imikoranire idahagije hagati y’inzego zishinzwe imihanda, imyubakire n’ibidukikije yateje ibikorwa remezo bidafite imiyoboro ihagije y’amazi, bikongera isuri, imyuzure n’inkangu. Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ubwikorezi (RTDA) cyagaragaje ahantu 309 hakenewe kubakwa cyangwa gusanwa imiyoboro y’amazi, bikazatwara miliyari 48,8 Frw.
Mu 2025, ibiza byahitanye abantu 130, byangiza inzu zirenga 1.800, imyaka iri kuri hegitari 1.100 ndetse byica amatungo arenga 100. Hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, imyuzure, inkangu n’inkuba byahitanye abandi bantu 28.
Raporo igaragaza kandi ko mu Karere ka Rutsiro hari ingo 416 zikiri ahantu hashobora gushyira ubuzima bwazo mu kaga kubera kubura ubutaka n’ingengo y’imari yo kuzimura. Muri Nyabihu, inkangu ya Gisuma ikomeje gushyira mu kaga abaturage n’ibikorwa remezo, mu gihe muri Nyamagabe amazi ava ku mihanda yubatswe nabi ateza inkangu zishyira mu kaga ishuri rya GS Kibirizi n’umuhanda ujya ku rugomero rwa Mushishito-Rukarara V.
Abasenateri bagaragaje ko imikoreshereze mibi y’ubutaka no kubaka ahatateganyijwe byongera ibyago by’ibiza. Banavuze ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) gikeneye miliyoni 800 Frw zo gukora ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka mu gihugu hose, bwafasha gushyiraho amabwiriza y’ubwubatsi ajyanye n’aho inyubako zubakwa, ariko ayo mafaranga ataraboneka.
Komisiyo ya Sena yasabye Guverinoma kongera ubufatanye hagati y’inzego zifite inshingano zo gukumira ibiza, kubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka n’ibidukikije, no kongera ishoramari mu gukumira ibiza kugira ngo hagabanuke igihombo cy’ubuzima n’icy’ubukungu.
Raoul Nshungu -AMAHORONEWS.COM
