EXPO 2026: ACTR irakangurira abacuruzi bambukiranya imipaka kuyigana no kuyibera abanyamuryango

0
image

 

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no kumenyekanisha serivisi zayo, Ishyirahamwe ry’Abacuruzi Bakora Ubucuruzi Bwambukiranya Imipaka mu Rwanda (ACTR) ryitabiriye Imurikagurishwa Mpuzamahanga rya Kigali (EXPO 2026). Abasura stand yaryo bahabwa amakuru arambuye ku bikorwa byaryo, inyungu zo kuba umunyamuryango ndetse n’ubufasha ritanga mu guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu rugendo twakoze dusura stand ya ACTR mu Imurikagurishwa Mpuzamahanga rya Kigali (EXPO 2026), twasanze iri shyirahamwe ryakira abantu batandukanye rikabasobanurira serivisi ritanga ndetse n’akamaro ko kuribera umunyamuryango.

Abakozi ba ACTR bavuga ko intego nyamukuru y’iri shyirahamwe ari uguhuza abacuruzi bose bakorera ku mipaka u Rwanda ruhana imbibi n’ibihugu by’ibituranyi, rikabafasha guhangana n’imbogamizi bahura na zo mu bucuruzi, rikabakorera ubuvugizi no kubahuza n’inzego zitandukanye zibafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

Umutesi Ange, Umufasha mu Buyobozi bwa ACTR

Umutesi Ange, Umufasha mu Buyobozi bwa ACTR, yavuze ko kwitabira EXPO 2026 biri gufasha iri shyirahamwe kurushaho kumenyekana.

Ati, “Hari abantu benshi batari basobanukiwe icyo ACTR ari cyo cyangwa se batari bazi ko iri shyirahamwe ribaho. Kuba turi muri EXPO biradufasha kurushaho kumenyekanisha ibikorwa byacu no kwegera abacuruzi benshi,” yavuze.

Yakomeje asobanura ko kuba umunyamuryango wa ACTR bifungura amahirwe menshi ku bacuruzi.

Ati, “ACTR ifasha abanyamuryango kubona ubuvugizi, kubahuza n’ibigo by’imari, kubona amakuru yizewe ajyanye n’ubucuruzi, gusobanukirwa amabwiriza agenga kwambuka imipaka no gukemura ibibazo bahura na byo. Turashishikariza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuza bakamenya serivisi dutanga no kutubera abanyamuryango.”

Abanyamuryango bavuga ko bungukiyemo byinshi

Mutara Jacky, umwe mu banyamuryango ba ACTR, avuga ko kuba umunyamuryango byamufashije mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Ati, “Iyo uri umunyamuryango wa ACTR ubona amakuru yizewe ku bucuruzi, ukamenya uko amasoko ahagaze ndetse n’uburyo bwo kwamamaza ibikorwa byawe.”

Yongeyeho ko ACTR yashyizeho urubuga rw’ikoranabuhanga rworohereza abacuruzi kubona amakuru y’ingenzi.

Ati, “Dufite urubuga rwa Digital Platform. Uhamagara *801*35# ukabona amakuru ajyanye n’ubucuruzi, ibiciro ku masoko yo mu bihugu bitandukanye, uko ivunjisha rihagaze n’andi makuru afasha umucuruzi gufata ibyemezo.”

Jacky avuga kandi ko ACTR ikorana bya hafi n’inzego za Leta n’iz’Umutekano, bityo ikibazo cy’Umunyamuryango kikitabwaho vuba.

Ati, “ACTR ikorana n’inzego zirimo Polisi y’u Rwanda, RIB, MINICOM, PSF n’izindi. Iyo Umunyamuryango afite ikibazo, ACTR imuhuza n’izo nzego kugira ngo gifatirwe umwanzuro.”

Mutara Jacky, umwe mu banyamuryango ba ACTR

ACTR ifasha no gukumira ibyorezo byambukiranya imipaka

Uretse guteza imbere ubucuruzi, ACTR inagira uruhare mu bukangurambaga bwo gukumira indwara z’ibyorezo zishobora kwambuka imipaka.

Mutara Jacky avuga ko iri shyirahamwe ryagize uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19, ndetse ko rikomeje no gukorana n’inzego zibishinzwe mu gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), na none kwirinda Virusi itera SIDA KU abanyamuryango bayo bambukiranya imipaka.

ACTR ni iki?

Ishyirahamwe ry’Abacuruzi Bakora Ubucuruzi Bwambukiranya Imipaka mu Rwanda (ACTR) ni ishyirahamwe ry’umwuga rihuza abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda. Ryemewe n’amategeko kandi ryatangajwe mu Igazeti ya Leta No. 01 yo ku wa 6 Mutarama 2025. Nanone, rishamikiye ku Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).

Kugeza ubu, ACTR rifite imibare y’abanyamuryango bagera ku 33,000. Iyo mibare yakusanyijwe mu gihe cya COVID-19, ariko ubu hari gukorwa ikusanyamakuru rishya rigamije kuvugurura amakuru y’abanyamuryango kugira ngo ajyane n’igihe.

Mu bikorwa by’ingenzi ACTR ikora harimo:

gukorera ubuvugizi abacuruzi bambukiranya imipaka;

kurengera uburenganzira n’inyungu z’abacuruzi;

guteza imbere imibereho n’ubushobozi bw’abanyamuryango;

kubahuza n’ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa;

gutanga amahugurwa n’amakuru ajyanye n’ubucuruzi n’isoko.

Uko umuntu aba umunyamuryango

Ubuyobozi bwa ACTR busobanura ko kugira ngo umuntu abe umunyamuryango agomba kuba akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, akemera kubahiriza amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere y’iri shyirahamwe, ndetse akanemera gukorana n’abandi mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi.

ACTR ihuriza hamwe abacuruzi bakorera ku mipaka 13 u Rwanda ruhana imbibi n’ibihugu bituranyi. Muri yo harimo Rubavu-Goma, Rusizi-Bukavu, Bugarama-Ruhwa, Kamanyola, Kagitumba, Rwempasha, Buziba, Gatuna, Cyanika, Rusumo, Nemba, Akanyaru Haut na Akanyaru Bas.

Ubuyobozi bwa ACTR busanga kwitabira EXPO 2026 ari amahirwe akomeye yo kwegera abaturage, kumenyekanisha ibikorwa by’iri shyirahamwe no gushishikariza abacuruzi benshi kuribera abanyamuryango kugira ngo barusheho kungukira mu serivisi ritanga.

AMAFOTO: 

Raoul Nshungu – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *