CECAFA Kagame Cup: Abasifuzi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bigishwa amateka ya Jenoside
Abasifuzi 27 baturutse mu bihugu icyenda, bari gusifura imikino y’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 riri kubera mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zirenga 250.000 zihashyinguye ndetse banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kwimakaza ubumenyi ku mateka n’indangagaciro zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu ku munsi w’ikiruhuko cy’iri rushanwa riri kubera mu Rwanda kuva tariki 24 Nyakanga 2026 aho aba basifuzi baturutse mu bihugu icyenda bose basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside, bakanunamira ndetse bakanashyira indabona ku mva zishyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bishwe bazira uko bavutse.
Aba basifuzi bitabiriye iri rushanwa baturutse mu bihugu icyenda byaryitabiriye aho buri gihugu cyatanze abasifuzi batatu nkaho u Rwanda ruhagarariwe na Uwikunda Samuel usifura hagati, Mutuyeyezu Dieudonne ndetsena Ishimwe Didier basifura ku ruhande. Imikino ya nyuma ya CECAFA Kagame Cup 2026 izakinwa kuri uyu wa Gatanu aho Saa Cyenda z’igicamunsi hazakinwa umwanya wa gatatu hagati ya Al Hilal SC na Jamus SC mu gihe Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba Rayon Sports na Gor Mahia zizahurira ku mukino wa nyuma, imikino yose izabera kuri Stade Amahoro.

Uretse aba basifuzi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, muri iki cyumweru kandi ikipe ya Tusker FC yo muri Kenya nayo yasuye uru Rwibutso, abakinnyi, abatoza n’abandi bayigize nabo basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.







