Uko ingengo y’imari itegurwa n’abantu b’ingenzi bagiramo uruhare

0
bugdet

Itegurwa ry’ingengo y’imari ni kimwe mu bikorwa bigena icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu. Ni inzira ihuza inzego zitandukanye za Leta, abikorera, sosiyete sivile ndetse n’abaturage ubwabo, hagamijwe gushyiraho uburyo amafaranga ya Leta azakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari.

Mu Rwanda, iyi gahunda igenda ikorwa mu mucyo, igashingira ku igenamigambi ry’igihe kirekire nka gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere (NST2) n’icyerekezo 2050, hagamijwe gutuma buri faranga rikoreshwa icyo ryagenewe kandi gifitiye akamaro igihugu.

Abaturage ni bo baba ku isonga, mu gutanga ibitekerezo bigena ibizashyirwa imbere mu ngengo y’imari. Binyuze mu nama zibahuza n’inzego z’ibanze, bagaragaza ibibazo by’ibanze bibabangamiye n’ibyihutirwa bakeneye gukemurirwa.

Umwe mu baturage wo mu Karere ka Kamonyi witwa Emmanuel Tuyishimire yagize ati:

“Iyo duhuye n’abayobozi mu nama tugirana, tubabwira ibibazo by’amazi, imihanda n’ubuvuzi. Hari igihe tubona ibyo twasabye bishyirwa mu ngengo y’imari, bigakorwa.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko n’ubwo ubuyobozi bubabwira ko ibitekerezo batanga ari byo bigenderwaho bajya batangazwa no kubona rimwe na rimwe ibyo basabye bidashyirwa mu bikorwa.

Uwitwa Uwera  Ruth utuye mu kagali ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko agira ati” Tubwirwa ko ibyifuzo byacu aribyo bizakurikizwa hashyirwaho ingengo y’imari , ariko ugasanga tumaze nk’imyaka 5 tuvuga ko dukeneye nk’isoko ariko bigatinda gukorwa rimwe na rimwe tukibaza impamvu.”

Ibi bigaragaza ko uruhare rw’abaturage rutagarukira ku gutanga ibitekerezo gusa, ahubwo no mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo ngengo y’imari.

Mu nama abayobozi bagirana n’abaturage niho bakwiye kuvugira icyashyirwa mu ngengo y’imari

Utugari, imirenge n’uturere ni zo nzego zibanza gukusanya ibitekerezo by’abaturage. Aha ni ho gahunda z’iterambere zishingirwaho zitegurwa mbere yo koherezwa ku rwego rw’igihugu.

Mu kwezi kwa Ukwakira 2025 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi rya  2026/27 mu Karere ka Nyamagabe  Meya w’ako karere, Niyomwugeri Hildebrand, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe ku baturage ndetse n’igihugu muri rusange. Ibi yabigarutseho ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, yari mu bukagurambaga bwari bufite itsanganyamatsiko igira iti: “#Uruhare rwanjye mu ingena mingambi.”

Agira ati:“Ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa imiyoborere myiza ishingiye ku baturage, nk’uko ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bubidutoza.”

Yongeyeho ko Akarere ka Nyamagabe kiyemeje ko igenamigambi igomba gutangirira ku bitekerezo by’abaturage kuva ku mudugudu kugera ku nzego zo hejuru, kandi ko ibyifuzo byabo bigomba guhabwa agaciro. Ati: “Akarere ka Nyamagabe kagize uruhare rukomeye mu guteza imbere abaturage binyuze mu igenamigambi ishingiye ku byo umuturage ubwe yifuza.”

Abandi bagira uruhare mu gutegura Ingengo y’imari ni za Minisiteri ,Buri minisiteri igira gahunda zayo z’iterambere igomba gushyira mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari , ziba zishingiye ku ntego z’igihugu z’igihe kirekire.

Urugero Minisiteri y’Ubuzima ishobora gusaba ingengo y’imari igamije kongera ibigo nderabuzima, mu gihe Minisiteri y’Uburezi isaba ibikoresho cyangwa ibyumba  by’amashuri cyangwa kongera ubushobozi bw’abarimu.

Izi minisiteri zitanga ishusho y’ibyo bifuza kugeraho, ndetse zikagaragaza n’amafaranga akenewe kugira ngo ibyo bikorwa bishoboke.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ni yo ihuza ibyifuzo byose biva mu nzego zitandukanye igategura umushinga w’ingengo y’imari.

Uwo mushinga uba urimo isesengura ry’imari y’igihugu, uko yinjira n’uko izakoreshwa ugahabwa Inteko Ishinga Amategeko ngo iwusuzume.

Inteko Ishinga Amategeko igira inshingano zo gusuzuma no kwemeza ingengo y’imari. Aha ni ho abayigize babaza inzego za Leta impamvu amafaranga runaka akeneye gukoreshwa ku gikorwa runaka.

Urwego rw’abikorera 

Abikorera bagira uruhare runini mu gutanga imisoro igize igice kinini cy’ingengo y’imari. Banafasha mu ishoramari no mu mishinga ya Leta n’abikorera bafatanya (Public-Private Partnership, PPP)

Ni mu gihe Sosiyete sivile n’itangazamakuru bagira uruhare mu gusobanurira abaturage ingengo y’imari no kugenzura niba amafaranga akoreshwa neza,ibi bigafasha kugaragaza imikorere inyuze mu mucyo no kugaragaza ishyirwamubikorwa rya gahunda za Leta.

Tariki ya 6 Gicurasi ubwo abanyamakuru batandukanye bahugurwaga ku mitegurire y’ingengo y’imari bemeje ko byabongereye ubumenyi kuko bamwe ntibari bazi aho bagomba kugira uruhare mu icyo gikjorwa.

Ingabire Alice yagize ati” Ndishimye kubera aya mahugurwa kuko namenye uko ingango y’imari itegurwa, itorwa ndetse n’ibindi biyigize .”

Akomeza agira ati” Hari igihe twakoraga inkuru tuvuga uko ibintu bitakozwe ariko tutagize uruhare mu kuyitegura aho tuvuga ibikenewe ngo abashinzwe kubishyira mu bikorwa babimenye bashyire mu byihutirwa bazaha amafaranga.”

Nyuma y’uko ingengo y’imari itangiye gukoreshwa, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rugenzura niba amafaranga yakoreshejwe uko byateganyijwe.

Raporo z’uru rwego zifasha kugaragaza ahabaye imikoreshereze mibi cyangwa uburiganya, bityo hakagira ingamba zifatwa.

Iyo urebye mu myaka itanu ishize ingengo y’imari yagiye izamuka kuko ku mu mwaka wa 2024/205  yari yageze kuri miliyari 5.690,1 Frw. kugeza ubwo Minisitiri Murangwa Yussuf yatangazaga iya 2025/2026 byagaragayeko yiyongereye ho 21% kuko yari 7.032,5 Frw.

Itegurwa ry’ingengo y’imari mu Rwanda ni inzira ihuriza hamwe inzego nyinshi, buri yose igira uruhare rwayo. Kuva ku muturage usanzwe kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko, buri wese agira ijambo mu buryo igihugu gitegura ejo hazaza hacyo.

by Nshungu Raul – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *