ibingira

Gen (Rtd) Fred Ibingira yaburiye buri wese harimo n’igihugu cya Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ushyigikira (icyo yise konsa) FDLR n’Ingengabitekerezo yayo ko buri wese ubikora azabibazwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa 30 Mata 2026, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Umutekano Imbere mu gihugu, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Abakozi ba CHENO, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na RALGA bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gen (Rtd) Fred Ibingira watanze ikiganiro kigaruka ku ishusho y’urugamba rwo kubohora igihugu, yerekanye ko ingabo za RPA ziyemeje gufata intwaro zigatangiza urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, kuko inzira y’amahoro yari yananiranye, Abatutsi batotezwaga, bicwa, bakanamburwa uburenganzira ku gihugu cyabo.

Kuri we nk’umuntu wavukiye mu mahanga, yagaragaje ko uretse kuba u Rwanda yararubonaga ku ikarita yari atararugeramo kugeza ubwo Inkotanyi zafataga icyemezo cyo gutaha.

Yagaragaje ko urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rutari rworoshye kuko byasabaga kurwana no kurokora abicwaga.

Yasobanuye ko mu basirikare babanje gutanga ubufasha ku ngabo z’u Rwanda z’icyo gihe, bari Abanye-Congo batifuzaga ko Inkotanyi zataha mu gihugu.

Gen Ibingira yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyatangiye urugendo rwo kwiyubaka no kongera kubanisha Abanyarwanda bakunga ubumwe, urugamba rutari rworoshye na gato.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe, bahise bahungira muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo) bahabwa ubuhungiro bafite intego yo kwisuganya bagahita bongera gutera igihugu.

Ni na ko byagenze kuko nyuma y’igihe gito bamaze guhuza imbaraga, batangiye kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Nyuma yo kubona ko badahiriwe n’urwo rugendo, bahise bashinga imitwe yitwaje intwaro ya ALIR na PALIR cyane ko bari bahunganye n’ibikoresho byabo bya gisirikare, ntibanabyamburwa nk’uko byateganywaga n’amategeko mpuzamahanga.

Ni uko Umutwe wa FDLR washinzwe nyuma yo kwihuza kw’iyo mitwe, ushingiye ku ngengabitekerezo yo kuvuga ko umwanzi ari Umututsi ndetse uniyemeza kuzakora ibishoboka byose ugakuraho ubutegetsi bw’Igihugu.

Nyuma y’imyaka 32, FDLR yongeye gukaza umurego kurushaho, dore ko ivuna umuheha ikongezwa undi n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi Tshilombo wayisezeranyije kuyifasha mu buryo bwose kugeza iteye u Rwanda igakuraho ubuyobozi nk’uko yabitangaje.

Iryo sezerano ryatumye FDLR inywana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ndetse yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere k’ibiyaga bigari, ibikomeje gutuma Abanye-Congo b’Abatutsi bicwa abandi bakagirirwa nabi.

Gen (Rtd) Fred Ibingira ati “Jenoside yakozwe na Leta yari iriho ya Habyarimana na Sindikubwabo ku mugaragaro, Jenoside yahagaritswe na RPA ku mugaragaro, ku manywa. Nta wundi wayihagaritse, ntabwo ari aba badusakuriza kubera ko bategeka Isi, ntabwo ari aba badukikije kubera ko uyu munsi bafite Interahamwe bashyize mu gituza, bonsa. Uwonsa Interahamwe wese azibonera.”

Yakomeje ati “Bateruye Interahamwe zose, FDLR iri hariya, bari kumwe na yo ku mugaragaro na gahunda zayo ni zo, ni uko ari yo bagomba kugarura hano. Ingengabitekerezo yabo bamaze kuyubaka ku buryo buhagije. Ibyo rero bigomba kugira icyo bitubwira nk’Abanyarwanda.”

Yagaragaje ko u Rwanda ruzemera ibihano ibyo ari byo byose rwafatirwa ariko rudashobora kwemera kwicwa no guhungabanyirizwa umutekano n’abashyigikiye FDLR.

Ati “Niba amahanga avuga ngo turabakomanyirije dushyizeho ibihano, twifate amaboko tuvuge tuti ‘turahina amaboko, Interahamwe zize zitwiraremo. Abatutsi bishwe mu 1994 iyo bashyirwa muri gereza, bagakatirwa imyaka 32 ubu baba bari gusohoka bagasanga imiryango yabo ariko uwapfuye aba yapfuye.”

“Kuri aba bari kubaka ingengabitekerezo, bari kubaka FDLR, nta kundi [twavuga] ni uko twugarira igihugu cyacu neza. Aho buri muntu ari ni ukurwana urugamba kandi akarutsinda neza.”

Yashimangiye ko ibyabaye bidashobora kubaho ukundi, ariko asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kubigiramo uruhare.

Ati “Ubuzima bw’iki gihugu buri mu biganza byanyu, abato natwe abakuru.”

Yemeje ko imyaka 32 ishize ari amateka akomeye ku Banyarwanda batagitotezwa, batakibuzwe uburenganzira bw’ibanze cyangwa ngo bicwe bazira uko bavutse, kandi byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo kandi ko ubutwari bwabo ari igihango ku Banyarwanda bose.

Ati “Baritanze, barokora Abatutsi bicwaga mu gihe amahanga yarebereraga. Iyi ndangagaciro yaranze Inkotanyi yo gukunda igihugu no kucyitangira ni igihango gikomeye n’umurage dufitanye n’Inkotanyi.”

Yashimangiye ko ari inshingano ya buri Munyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igikomeje gukwirakwira.

Yavuze ko mu bagize uruhare muri Jenoside hari abataravuye ku izima bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bashaka kuyihakana kugira ngo bikureho ikimwaro bagendana aho bari hose kandi banabishyize no mu bana babo.

 

Gen (Rtd) Fred Ibingira yagaragaje ko amahitamo y’Abanyarwanda ari ukurinda ubusugire bw’igihugu

 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abayobozi kwirinda ivangura

 

 

Eric Senderi ni we wafashishije abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka mu ndirimbo

 

 

 

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Kayisire Marie Solange akurikiye ubuhamya

 

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yitabiriye iki gikorwa

 

Minisitiri w’Umutekano Imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta acana urumuri rw’icyizere

 

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe, François Ngarambe

 

Abayobozi basabwe kwirinda ivangura no gushyira imbaraga mu gukorera abaturage

 

 

Uwimana Rose yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo Interahamwe zari zaketse ko yapfuye

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *