Rusizi: Abacuruzi bibukijwe gukaza ingamba zo kwirinda Ebola bakomeza ubucuruzi bwambukiranya imipaka

0
ACTR 1

 

Abacuruzi bakorera ku mupaka wa Rusizi II basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe bakomeje ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Ni ubutumwa bwatangiwe mu nama yateguwe na ACTR, yahuje abacuruzi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ku wa 20 Gicurasi 2026, ACTR yateguye inama yahuje abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya Rusizi I n’iya II, inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye ACTR, PSF, CEJP, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kagari ka Tara.

Intego y’iyi nama yari ukwibutsa abacuruzi gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi bikomeje gukorwa hubahirizwa amabwiriza yashyizweho na Leta.

Abacuruzi basobanuriwe ko ubucuruzi bukomeje, ariko ko hagomba kubahirizwa amabwiriza agamije kugabanya urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Ebola.

Muri ayo mabwiriza harimo guhuriza hamwe ibicuruzwa mu modoka imwe no kohereza umuntu umwe gusa ubiherekeza, mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukwirakwiza icyorezo.

Abacuruzi banibukijwe kwirinda gukoresha inzira zitemewe n’amategeko (Njiya Panya), ahubwo bagakoresha inzira zemewe n’ubuyobozi kugira ngo birinde ibyahungabanya umutekano cyangwa guteza ibyago byo kwandura no kwanduza Ebola.

Bamwe muri abo bacuruzi bakora ubucuruzi bifashishije inguzanyo ya RIM batewe inkunga binyuze mu mushinga “Mupaka Shamba Letu Phase II”. Umukozi wa CEJP ukorera Rusizi I na Rusizi II yabibukije ko bagomba gukomeza gukora ubucuruzi bugamije amahoro no kwitwararika mu kwishyura neza inguzanyo bahawe.

Mu biganiro byabaye muri iyo nama, abacuruzi bo mu byiciro bitandukanye by’ubucuruzi bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo bitewe n’ayo mabwiriza, cyane cyane icyemezo cyo kohereza umuntu umwe gusa uherekeza ibicuruzwa.

Basabye ko nibura hakongerwaho abandi bantu babiri kugira ngo bibafashe gucunga neza ibicuruzwa byabo, gukurikirana uburyo bigurishwa no kwishyuza amafaranga yabyo, ndetse bikanafasha mu kwirinda ubujura.

Abacuruzi bato bakora ubucuruzi bw’inkoko na bo bagaragaje ikibazo cyihariye bafite. Basabye ko hajya haza nibura abacuruzi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakajya bakorana n’abacuruzi b’Abanyarwanda mu gukwirakwiza inkoko ku baguzi bo imbere muri Congo.

Basobanuye ko isoko ry’inkoko rikora mu buryo bwihariye, kuko inkoko zigurwa n’abaguzi benshi batandukanye aho kugurwa n’umucuruzi umwe. Bavuze ko iyo inkoko zihurijwe mu modoka imwe, umuntu umwe uziherekeje adashobora gukurikirana neza ibicuruzwa bya buri mucuruzi cyangwa uburyo amafaranga yishyurwa, cyane ko akenshi kwishyura bikorwa nyuma y’uko abaguzi bo muri Congo bamaze kubona inkoko.

Ku bibazo n’ibyifuzo byatanzwe n’abacuruzi, ubuyobozi bwatangaje ko bigiye gusuzumwa no kuganirwaho kugira ngo harebwe uburyo bwo kubikemura, hubahirizwa amabwiriza y’ubuzima n’umutekano.

Inama yasojwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bushimira ACTR ku gikorwa cyo gutegura iyi nama, bwemeza ko ibiganiro nk’ibi bifasha abacuruzi gukomeza gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwizewe kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ibyorezo.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *