2026/2027 Ingengo y’imari iziyongeraho arenga miliyari 800 ugereranyije n’Ishize
Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2026/2027 izagera kuri miliyari 7796,3 Frw, ikaba iziyongeraho miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6952,1 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026.
Ni ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere.
Yagize ati: “Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, amafaranga ateganyijwe kwinjira azagera kuri miliyari 7.796,3 Frw akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 844,2 Frw ugereranyije na miliyari 6,952,1 Frw ari mu ngengo y’imari ivuguruye muri uyu mwaka wa 2025/2026.”
Yasobanuye ko umutungo uteganyijwe muri uwo mwaka uzava ahanini mu misoro n’andi mafaranga yinjizwa imbere mu gihugu, aho amafaranga ateganyijwe yose azagera kuri miliyari Frw 5,273.8.
Muri ayo, miliyari Frw 4,429.1 zizava mu misoro, miliyari Frw 582.4 zive mu yandi mafaranga yinjira, miliyari Frw 123.6 zive mu kugura umutungo w’imari, naho miliyari Frw 138.8 zive mu nguzanyo zo imbere mu gihugu.
Ku ruhande rw’amafaranga ateganyijwe guturuka hanze y’igihugu, Minisitiri Murangwa yavuze ko inkunga zizagera kuri miliyari Frw 548.3, mu gihe inguzanyo zo hanze ziteganyijwe kuri miliyari Frw 1,974.1.
Ku bijyanye n’imikoreshereze y’ayo mafaranga, ingengo y’imari iteganyijwe izagabanywa hagati y’ibikorwa bisanzwe bya Leta n’ishoramari.
Minisitiri Murangwa yagarutse ku byitaweho mu gutegura imbanzirizamushinga y’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027, yavuze ko hashingiwe ku ntego zikubiye muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), hitawe ku ngaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, hanashingiwe kuri politiki yo kwinjiza amafaranga no kuyakoresha, izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ifumbire mvaruganda no gukomeza imicungire myiza y’imari ya Leta hagamijwe kugabanya icyuho mu ngengo y’imari no kugenzura imyenda ya Leta.
Yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 20%, umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 7% naho umusaruro w’ibihingwa byoherezwa mu mahanga wazamutse ku gipimo cya 32%, umusaruro w’urwego rw’inganda wazamutseho 11% bitewe ahanini n’umusaruro w’amabuye y’agaciro na kariyeri byazamutse ku gipimo cya 17% n’uwibitunganyirizwa mu nganda wazamutse ku gipimo cya 10%.
Minisitiri Murangwa yanagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwamo mu ngengo y’imari 2026/2027, mu mafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari asanzwe azagera kuri miliyari 4.775,1frws; amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 3,0 21,1 Frws.
Biteganyije ko umushinga w’itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/22027 uzashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena uyu mwaka.


Raul Nshungu – Amahoronews.com
