Gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi byigishije urubyiruko kwanga amacakubiri no guharanira ubumwe

0
Hawu 5

 

Urubyiruko rwiga imyuga y’ubwiza muri HAWU ruvuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi byarufashije gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kumva ububi bw’amacakubiri no kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda. Abayobozi ba HAWU bavuga ko kwigisha amateka bijyana no guha urubyiruko ubumenyi ngiro kugira ngo rutazongera kugwa mu mitego y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bizimana Amani, umwe mu banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya imisatsi muri HAWU i Kimisagara ahazwi nka “Maison des Jeunes”, yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Gisozi byamuhaye isomo rikomeye ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mbere Jenoside nayumvaga gusa ntarayibona cyangwa ngo nyisobanukirwe neza. Ariko nkiri hano ku Rwibutso nabonye uburyo abantu bishwe bazira uko bavutse. Byanyigishije ko amacakubiri ari mabi kandi ko dukwiye kubaho twese turi Abanyarwanda kuko ari byo by’agaciro kandi biduhuza.”

Bizimana Amani, umwe mu banyeshuri biga ibijyanye no gutunganya imisatsi muri HAWU

Keza Teta, nawe yavuze ko uru ruzinduko rwamufashije kurushaho gusobanukirwa agaciro ko kwibuka no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati: “Twaje kwibuka no gusura Urwibutso rw’abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo nkiri kuhigira ni uko tugomba gukomeza kwirinda amacakubiri no gusaba Imana kudufasha kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.”

Umuhoza Sabrine, yavuze ko gusura Urwibutso bikwiye kubera isomo abantu bose, cyane cyane abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Icyo nkuyemo ni uko abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye gusura inzibutso kugira ngo bamenye ububi bwayo, banivanemo ibyo bitekerezo bibi kuko Jenoside yasize amateka ababaje igihugu cyacu.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’Abakozi Batunganya Imisatsi, Inzara n’Indi Mirimo y’Ubwiza mu Rwanda (HAWU), Rushigajiki Haruna, yavuze ko gusura Urwibutso biri muri gahunda yo gufasha urubyiruko kwiga amateka y’u Rwanda no kwigishwa indangagaciro z’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati: “Aba bana tubafasha kwiga imyuga yo gutunganya imisatsi ku buntu. Tumaze imyaka itatu cyangwa ine tubafasha kubona ubumenyi bwabafasha kwivana mu bukene no kubona akazi. Ariko twasanze bidahagije kubigisha umwuga gusa tudahereye ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sendika (HAWU), Rushigajiki Haruna

Yakomeje avuga ko mbere yo gutangira amasomo y’imyuga, abanyeshuri babanza kwigishwa amateka y’u Rwanda, uko amacakubiri yatewe n’abakoloni ndetse n’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Ati: “Tubanza kubigisha amateka y’u Rwanda hanyuma tukabazana ku Rwibutso kugira ngo birebere n’amaso yabo ibyo Jenoside yasize. Twasanze kwigisha umwana umwuga atazi aho igihugu cye cyavuye n’aho kigana nta cyo byaba bimaze.”

Rushigajiki yavuze ko urubyiruko bamaze guhugura rumaze kugera ku bihumbi bitatu na magana atanu (3,500), kandi bose babanza kwigishwa amateka y’u Rwanda kugira ngo bazabe abaturage bafite ubumenyi ndetse n’indangagaciro zibafasha kubaka igihugu.

Yagize ati: “Twe abakuze twabonye ibyabaye kandi turabizi. Ni yo mpamvu duharanira ko urubyiruko rutazagwa mu mutego w’abashaka kuruyobya cyangwa kurushora mu macakubiri ashobora kongera guteza ibibazo igihugu cyanyuzemo.”

Rushigajiki Haruna yanatangaje ko HAWU ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi bw’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), batangiye gahunda yo kubarura abakora umwuga wo gutunganya imisatsi, inzara n’indi mirimo y’ubwiza badafite impamyabumenyi.

Yavuze ko abazaba bujuje ibisabwa bazakora ibizamini kugira ngo bahabwe impamyabumenyi zibemerera gukora uwo mwuga mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati: “Iki gikorwa cyaratangiye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Abafite nibura uburambe bw’imyaka ibiri muri uyu mwuga bazakora ibizamini hashingiwe ku byo basanzwe bazi. Uzatsinda azahabwa certificate, naho utazabasha gutsinda azakomeza kongera ubumenyi.”

Yongeyeho ko icyo gikorwa kigamije kuzamura ireme ry’umwuga w’ubwiza no gukuraho abantu bawukora badafite ubumenyi buhagije, kuko bitesha agaciro uwo mwuga.

Ati: “Turashaka ko buri wese ukora uyu mwuga awukora kinyamwuga kandi afite ubushobozi bubyemeza. Abatazaba bafite certificate ntibazongera kwemererwa gukora uwo mwuga mu buryo butemewe.”

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *