Ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na RDC burakomeje

0
Border Rusizi 7

 

Abacuruzi bo ku mipaka ya Rusizi I, Rusizi II na Bugarama/Kamanyola bavuga ko bakomeje gushaka ibisubizo bibafasha gukomeza ibikorwa byabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Ebola. N’ubwo hari imbogamizi zigaragara cyane cyane ku bijyanye no kwambuka umupaka, ibikorwa by’ubucuruzi biracyakomeje binyuze mu bufatanye n’ubwizerane hagati y’abacuruzi.

Ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byakomeje gukorwa ku mipaka ya Rusizi I, Rusizi II ndetse na Bugarama/Kamanyola, hubahirizwa amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola.

Abacuruzi bavuga ko, n’ubwo hari amabwiriza akakaye ajyanye no kwambuka imipaka, bakomeje gushaka uburyo butuma ibikorwa byabo bidahagarara. Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abambuka, abacuruzi bakomeje guhuriza hamwe ibicuruzwa byabo mu modoka imwe, bakitoramo umuntu umwe wo muri felière yabo ukajya kubiherekeza muri RDC.

Ibicuruzwa byinshi bipakirwa mu modoka nto zizwi nka “Rifan”, aho hajyendamo umushoferi gusa, nta mucuruzi umuherekeje. Abacuruzi bo mu Rwanda babanza kumenyesha abakiliya babo bo muri Congo ko ibicuruzwa byoherejwe, bakabaha amakuru yose ajyanye n’umushoferi ubizanye kugira ngo biborohere kwakira ibyo bicuruzwa.

Iyo uwo mucuruzi wagiriwe icyizere agarutse avuye muri Congo, azanira bagenzi be amafaranga yavuye mu bicuruzwa ndetse n’andi makuru yose ajyanye n’urugendo n’uko ubucuruzi bwagenze. Ibi ngo byafashije abacuruzi gukomeza gukora n’ubwo hari ibihe bitoroshye.

Ku bohereza ibicuruzwa mu modoka za Rifan, nimugoroba bavugana n’abo bakorana bo muri Congo bakumvikana ku muntu uri hakurya wizewe ushobora kuzana amafaranga y’ibicuruzwa byagurishijwe, ibintu bavuga ko byubakiye cyane ku bwizerane n’imikoranire isanzwe hagati y’impande zombi.

Gusa, hari bamwe mu bacuruzi bo ku mupaka wa Rusizi I, cyane cyane abo muri Koperative KOABIBU ibarizwa mu mushinga wa Mupaka Shamba Letu, bahuye n’imbogamizi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Mu gitondo cyo kuri uwo mupaka, umwe mu bacuruzi wari uhagarariye felière ye yahawe uburenganzira bwo gusohoka ku ruhande rw’u Rwanda, aterwaho kasha na serivisi z’abinjira n’abasohoka. Icyakora ageze ku ruhande rwa Congo, yangiwe kwambuka, abwirwa ko atemerewe kwinjira kubera ko no ku ruhande rw’u Rwanda hari Abanyekongo batari kwemererwa kwambuka.

Uyu mucuruzi yahise yitabaza Ishyirahamwe ry’Abacuruzi Bambukiranya Imipaka mu Rwanda (ACTR), nk’umuvugizi w’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. ACTR yahise ikurikirana icyo kibazo, ikigeza ku buyobozi bwa serivisi z’abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Rusizi I.

Nyuma y’ubuvugizi bwakozwe, uwo mucuruzi yaje kwemererwa kwambuka, n’ubwo byabanje kugorana. Abacuruzi bavuga ko ubuvugizi nk’ubwo bubafasha gukomeza ibikorwa byabo no gukemura ibibazo bahura na byo mu kazi ka buri munsi.

Ku mupaka wa Bugarama/Kamanyola ho, ibikorwa biracyagenda neza ku rwego rushimishije, aho abahinzi ndetse n’abacuruzi bafite ibicuruzwa bakomeje kwemererwa kwambuka, mu gihe bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Ebola.

Abacuruzi bavuga ko gukomeza gukora muri ibi bihe bisaba kwitwararika no gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuzima, kugira ngo ubuzima bw’abaturage bukomeze kurindwa ariko n’ubukungu budahagarara.

Ni mu gihe hakomeje gukurikiranwa uko ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa ku mipaka itandukanye, harebwa uko abacuruzi babyitwaramo ndetse n’uko amabwiriza yo kwirinda Ebola akomeza kubahirizwa.

Amani Ntakandi – Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *