Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa Wood foundation iteza imbere serivisi zo kubaga abana

0
wf

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Garreth Wood, Perezida wa The Wood Foundation, na David Knoop, Umuyobozi Mukuru wa The Wood Foundation Africa, baganira ku bufatanye uyu muryango usanzwe ufitanye n’u Rwanda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ibiganiro byibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na The Wood Foundation, by’umwihariko ishoramari mu buhinzi bw’icyayi, ndetse n’ibikorwa bya Kids Operating Room, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima washinzwe na Garreth Wood na Nicola Wood, ugamije guteza imbere serivisi zo kubagwa zihabwa abana.

Uyu mushinga watangiriye ku buso bwa hegitari 3 400 z’icyayi cy’abahinzi bato ariko ukomeza kwagura ubuso buhingwaho icyayi bugera kuri hegitari 6 400, ukaba warahaye akazi ibihumbi by’abaturage bo mu cyaro ndetse ubongerera n’amafaranga binjiza bakiteza imbere.

Wood Foundation ni umuryango washinzwe na rwiyemezamirimo wo muri Scotland, Sir Ian Wood, ugamije guteza imbere imibereho y’abahinzi bato binyuze mu gushora imari mu mishinga itanga umusaruro ku mibereho y’abaturage.

Mu 2021, Wood Foundation yeguriye imigabane yari ifite mu Ruganda rw’Icyayi rwa Mulindi amakoperative y’abahinzi, bituma abarenga 5 000 baba abanyamigabane b’uruganda ubwabo. Iki cyabaye kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byo guha agaciro abahinzi bato no kubafasha kungukira mu ruhererekane rw’umusaruro.

Raul NSHUNGU- AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *