Rayon sport na Skol brewery bavuguruye amasezerano

0
Rayon

Ikipe ya Rayon Sports n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL, byasinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, nyuma y’uko ubufatanye bwari busanzwemo, bwamaze imyaka 12, bwashyizweho akadomo mu ntangiriro z’uku kwezi. SKOL yabaye umuterankunga wa Rayon Sports kuva mu 2014, iyiha miliyoni 47 Frw ku mwaka mu gihe amasezerano aheruka kurangira yari afite agaciro k’arenga miliyari 1 Frw mu myaka itatu yarangiranye n’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Umuyobozi w’Inzibacyuho w’iyi kipe Bwana Murenzi Abdallah agira ati “Agaciro ka masezerano ni miliyoni 185 Frw zizatangwa mu mu ntoki no mu buryo bw’ibikorwa. Nubwo abantu baba bashaka kumva amafaranga gusa ariko igikomeye ni umubano.”

Avuga ku mpamvu basinye amasezerano y’umwaka umwe umuyobozi wa Rayon Sports Murenzi Abdallah yavuze ko bawufashe nyuma yo gukora isuzuma bityo ko ari uwo gukosora ibitaragenze neza.

Ati “Mbere yo kuvugurura amasezerano twakoze isuzuma by’umwihariko ryakozwe na Skol ryo kureba ibitaragenze neza mu rugendo twabanyemo. Impamvu dufashe uyu mwaka, twasanze dukeneye igihe cyo gukosora ibitaragenze neza muri byo harimo imiyoborere ya hato na hato yagiye igira ingaruka ku mubano waacu. Muri iki gihe cy’umwaka hazaganirirwamo byinshi bishobora kujya mu myaka myinshi iri imbere.”

Aya masezerano ateganya ko Rayon sport izakomeza gukoresha ikibuga cyo mu nzove ahakorera Skol, hakiyongeraho ko ikipe y’abagore ariho izajya ikinira imikino ndetse uru ruganda rukemererwa gucuruza ibinyobwa byayo, aho aya makipe yakiniye.

Mu ntangiriro za Kamena nibwo hatangajwe inkuru ivuga ko urugendo rw’imyaka 12 rw’imikoranire ya Rayon sport na Skol Brewery rwashyizweho akadomo.

Guhera umwaka utaha w’imikino iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda izaba ifite abafatanyabikorwa barimo Banki ya Kigali (Izaba ariyo mufatanyabikorwa mukuru), Jayruty, Skol na Airtel.

Iyi kipe ikomeje gushakisha abakinnyi bazayifasha kwitwara neza mu marushanwa izitabira uyu mwaka harimo CAF Confederations cup,CECAFA Kagame cup ndetse n’andi marushanwa y’imbere mu gihugu.

Raul Nshungu- AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *