Ikawa yinjije miliyari 4,5 Frw mu minsi ine, iyobora ibicuruzwa byoherejwe hanze

0
images

Mu minsi ine gusa, u Rwanda rwinjije arenga miliyari 13,9 Frw avuye mu bicuruzwa byoherejwe ku masoko mpuzamahanga, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) ibigaragaza.

Iyo mibare ireba ibicuruzwa byoherejwe hanze hagati y’itariki ya 27 n’iya 31 Nyakanga 2026, aho u Rwanda rwohereje toni 8.179 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, zinjije amafaranga arenga miliyari 13,9 Frw.

Ikawa ni yo yakomeje kuza imbere mu bicuruzwa byinjirije igihugu amafaranga menshi. Toni 467 z’ikawa zoherejwe hanze zinjije arenga miliyari 4,5 Frw.

Icyayi na cyo cyakomeje kuba kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi byoherezwa hanze, aho toni 578 zinjije arenga miliyari 2,4 Frw.

Mu mboga zoherejwe hanze, toni 737 zinjije arenga miliyari 1,5 Frw. Aya musaruro woherejwe ku masoko arimo u Bwongereza, u Buholandi, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Budage, u Buhinde, u Bufaransa ndetse no mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Ku ruhande rw’imbuto, toni 370 zoherejwe ku masoko mpuzamahanga zinjije arenga miliyoni 373,9 Frw. Amasoko yazo yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, u Bwongereza, u Bufaransa no mu bihugu bya Afurika.

NAEB yavuze kandi ko u Rwanda rwohereje hanze toni enye z’indabo, zigurishwa mu Buholandi no mu Bwongereza, zinjije arenga miliyoni 32 Frw.

Ibindi bicuruzwa bitandukanye by’ubuhinzi byoherejwe hanze byageze kuri toni 5.697, byinjiza arenga miliyari 4,29 Frw. Byoherejwe ku masoko arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bangladesh ndetse no mu bihugu bya Afurika.

Mu bikomoka ku bworozi, u Rwanda rwohereje toni 327 ku masoko yo muri Afurika, zinjije arenga miliyoni 690,3 Frw.

Iyi mibare igaragaza ko ikawa n’icyayi bikomeje kuba inkingi z’ingenzi mu byoherezwa mu mahanga, mu gihe n’imboga, imbuto n’ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi bikomeje kwagura amasoko yabyo no kongera umusanzu wabyo mu kwinjiriza igihugu amadovize.

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *