U Rwanda rwakiriye abandi basaba ubuhungiro 177 baturutse muri Libya
U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 24 cy’abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya, aho mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki ya 5 Kanama 2026, hageze abantu 177 bahise boherezwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera.
Ni icyiciro gishya cy’abimuwe muri Libya mu bufatanye bw’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Ishami ryita ku Bimukira (IOM), mu rwego rwo kurinda abantu bari mu kaga no kubashakira ibisubizo birambye.
Abagejejwe mu Rwanda barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Sudani y’Epfo 26, Abanya-Ethiopia 15 ndetse n’Abanya-Somalia babiri.
Bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bahise bajyanwa mu nkambi ya Gashora, aho bazahabwa ubufasha bw’ibanze burimo icumbi, ibiribwa, serivisi z’ubuvuzi n’uburezi, mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku hazaza habo.
Kuva iyi gahunda yatangira muri Nzeri 2019, u Rwanda rumaze kwakira abasaba ubuhungiro barenga 3,000 baturutse muri Libya.
Muri bo, abantu 2,681 bamaze kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira no kubaha uburenganzira bwo gutura burambye.
Imibare igaragaza ko 927 bimuriwe muri Canada, 325 bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 332 mu Bufaransa, 297 muri Suède, 271 muri Finlande, 229 muri Norvège, 131 mu Budage, 94 mu Buholandi na 72 mu Bubiligi.
Libya ni imwe mu nzira nyamukuru ikoreshwa n’abimukira n’abasaba ubuhungiro bifuza kugera i Burayi banyuze ku Nyanja ya Méditerranée. Ariko imiryango mpuzamahanga ivuga ko benshi bahagirira ibibazo bikomeye birimo gufungwa mu buryo butemewe n’amategeko, ihohoterwa, iyicarubozo no gucuruzwa nk’abacakara.
Ni muri urwo rwego, mu 2019 u Rwanda rwagiranye amasezerano na UNHCR n’IOM yo kwakira by’agateganyo bamwe muri abo bantu, bakaba bacumbikirwa mu gihugu mu gihe hasuzumwa ibisubizo birambye, birimo kubimurira mu bindi bihugu cyangwa kubafasha gusubira iwabo ku bushake.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ivuga ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare muri iyi gahunda, mu rwego rwo kubahiriza amahame mpuzamahanga yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhungiro no gutanga umusanzu mu gushakira ibisubizo abantu bahunga intambara, ihohoterwa n’ibindi bibazo bibashyira mu kaga.

Raoul Nshungu – Amahoronews.com
