Venezuela yibasiwe n’Umutingito ukomeye
Igihugu cya Venezuela cyibasiwe n’uruhererekane rw’Imitingito yahitanye abantu nk’uko Perezida w’Agateganyo wa Venezuela Delcy Rodríguez, yatangaje ko imitingito yabaye muri iki Gihugu yahitanye abantu 32, mu gihe abakomeretse bagera muri 700.
yi mitingito ibiri yabaye ubwo abantu benshi bari mu ngo zabo, dore ko wari umunsi w’ikiruhuko cyo kwizihiza umunsi mukuru w’Igihugu.
Iyi mitingi yabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota ine (18:04’) z’umugoroba, irimo uwari uri ku gipimo cya 7,2 ndetse n’uwari uri ku gipimo cya 7,5, ikaba yibasiye agace ko mu burengerazuba bw’umurwa mukuru wa Venezuela, ndetse ukaba wanageze muri Bogota muri Colombia.
Abakozi bo mu nzego z’ubutabazi, bari mu bice binyuranye mu murwa mukuru, bashakisha niba hari abantu baba bakiri munsi y’ibikuta byabagwiriye.
Amashusho akomeje kugaragazwa ku mbuga nkoranyambaga, yerekana inyubako nyinshi zasenyutse nyuma y’iyi mitingito yari ifite ubukana bwo hejuru, ndetse bikavugwa ko imibare y’abahasize ubuzima n’abakomeretse ishobora kwiyongera.
Kugeza ubu, ibikorwa byo gutabara no gushakisha abarokotse birakomeje mu bice byinshi byibasiwe, cyane cyane muri La Guaira no mu Murwa Mukuru Caracas, mu gihe abaturage basabwe gukomeza kuba maso kubera indi mitingito ishobora gukurikiraho.
Abahanga mu by’imiterere y’isi bavuga ko kuba iyi mitingito yabereye hafi y’ubutaka ari byo byatumye yangiza byinshi kandi ikagira ingaruka zikomeye ku baturage. USGS yatangaje ko hashobora kubaho ibyangiritse byinshi ndetse n’iyongera ry’umubare w’abapfa n’abakomereka.



Raul Nshungu- AMAHORONEWS.COM
