Ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanutseho 3,4%
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rwatumije mu mahanga kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Werurwe 2026 cyageze kuri miliyoni 1 332,21 z’amadorari y’Amerika, bingana n’igabanuka rya 3,4% ugereranyije n’agaciro k’ibyatumijwe mu mahanga mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Imibare ya NSR igaragaza kandi ko mu gihembwe cya Mbere cya 2026, agaciro k’ibyo u Rwanda rucuruza kageze kuri miliyoni $1.892,91, kagabanukaho 5,13% ugereranije n’uko imibare yari ihagaze mu gihe nk’icyo mu 2025 mu gihe ibyakorewe mu Rwanda bikoherezwa ku isoko mpuzamahanga bifite agaciro ka miliyoni $366,85.
bicuruzwa byoherezwa mu mahanga byo byagabanutse ku rugero runini kurushaho, aho byageze kuri miliyoni 366.85 z’amadorari mu 2026, bivuye kuri miliyoni 480.82 z’amadorari mu 2025, bingana n’igabanuka rya 23.7%.
Nubwo bimeze bityo, ibyo u Rwanda risubiza mu mahanga byarazamutse ku buryo bugaragara. Mu gihembwe cya mbere cya 2026, byinjirije Igihugu miliyoni 193.84 z’amadorari, bivuye kuri miliyoni 135.39 z’amadorari mu 2025, bingana n’izamuka rya 43.18%.
Iyi mibare igaragaza ko nubwo hari igabanuka mu byoherezwa mu mahanga, izamuka rya serivisi rishobora gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu bihe biri imbere.

Raul Nshungu -AMAHORONEWS.COM
