Abana barenga ibihumbi 277 batangiye Ibizamini bya Leta
Abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ntara n’umujyi wa Kigali bagera ku bihumbi magana abiri na mirongo irindwi na birindwi magana ane na mirongo itanu na babiri batangiye ibizamini bya Leta aho batangiriye ku mibare .
Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026, Abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi n’abandi bayobozi b’Uburezi bavugije inzogera ku bigo byose byikorerwaho ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Biteganyijwe ko abanyeshuri 277,452 batangira ibi bizamini bizamara iminsi itatu bizoza umwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Umuhango wo kubitangiza uyobowe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba Minisiteri y’Uburezi na NESA, urabera muri G.S Remera Catholique mu Karere ka Gasabo no muri GS Karembure mu Karere ka Kicukiro.
Minisitiri Nsengimana yasabye abanyeshuri kongera gusubiramo neza amasomo kandi bagakora nta gihunga ndetse bagatsinda kuko ari bo bazubaka u Rwanda kandi rubitezeho byinshi.
Agira ati:” Mubyitondere musome, mukore iyo bwabaga, mbifuriza ko mutsinda. Muzarwubaka mukomereje aho abandi bazaba bagejeje twizeye ko mutazadutenguha.”

Abakandida 277,452 barimo abakobwa 154,351 n’abahungu 123,101 ni bo bari gukora ibi bizamini bibera kuri santere 1,182 hirya no hino mu Gihugu.
Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2026 abakandida bo mu mashuri abanza biyongereyeho 56,525 ugereranyije na 2025.
Abanyeshuri bazakora ibizamini bitanu ari byo Imibare, Ikinyarwanda, Icyongereza, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ndetse n’Amasomo y’Imibereho y’Abantu n’Ubutabire bw’Isi.

Gahunda yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi na NESA igaragaza ko ibi bizamini bizasozwa ku wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga 2026.
Nyuma yabyo hazakurikiraho ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (Senior Three) biteganyijwe kuva ku wa 15 kugeza ku wa 22 Nyakanga. Ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye (Senior Six) na byo bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026.
Inzego z’uburezi zasabye abakandida gukora ibizamini batuje, bakubahiriza amabwiriza yabigenewe kandi bakirinda uburiganya ubwo ari bwo bwose, mu gihe ababyeyi n’amashuri basabwe gukomeza gutera abanyeshuri inkunga muri iki gihe cy’ibizamini.
Biteganyijwe ko amanota azatangazwa nyuma y’ikorwa ry’ikosora n’igenzura rya nyuma ry’ibizamini.




Raul Nshungu -Amahoronews.com
