Abagore 8% bigeze guhura n’Ihohoterwa ryo ku mubiri batwite
Young woman is crying at the kitchen table as her abusive boyfriend pulls her hair and threatens to hit her
Abagore bangana na 8% bafite hagati y’imyaka 15 na 49 mu Rwanda bigeze gutwita bavuga ko bakorewe ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga igihe bari batwite, nk’uko bigaragazwa n’Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda bwa 2025 (RDHS). Ibi bigaragaza ko abagore bagikomeje kuba mu kaga mu gihe kimwe cy’ingenzi cyane mu buzima bwabo.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bwerekana ko abagore bangana na 8% bigeze gutwita bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga igihe bari batwite. Ibi bishimangira ko abagore bagikomeje guhura n’ihohoterwa no mu gihe cyo gutwita, ari na cyo gihe baba bakeneye kurushaho kurindwa no kwitabwaho.
Raporo igaragaza ko 33% by’abagore bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga nibura inshuro imwe kuva bagejeje ku myaka 15 y’amavuko, mu gihe ku bagabo ari 22%. Mu mezi 12 yabanje gukorwa k’ubu bushakashatsi, 17% by’abagore na 8% by’abagabo bavuze ko bahuye n’ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga.
Mu bagore bigeze gushyingirwa cyangwa kubana n’umufatanyabikorwa, abarenga kimwe cya kabiri (53%) bavuze ko ihohoterwa bakorewe ryakozwe n’abagabo babo cyangwa abo babanaga muri icyo gihe, mu gihe 28% bavuze ko ryakozwe n’abahoze ari abafatanyabikorwa babo.
Ku bagore batigeze bashyingirwa cyangwa ngo babane n’umufatanyabikorwa, abantu bakunze kuvugwaho kuba barabakoreye ihohoterwa ni ba nyina cyangwa ba nyirakuru (29%), ba se cyangwa ba sekuru (28%), abarimu (24%) ndetse n’abavandimwe (22%).
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko 19% by’abagore na 5% by’abagabo bavuga ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina nibura inshuro imwe mu buzima bwabo. Mu mwaka wabanje gukorwa k’ubushakashatsi, 8% by’abagore na 1% by’abagabo bavuze ko bahuye n’ubu bwoko bw’ihohoterwa.
Abagore batandukanye n’abo bashakanye, ababanye n’abagabo nyuma bakaza gutandukana ndetse n’abapfakazi ni bo bagaragaje umubare munini w’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bangana na 35%. Bakurikirwa n’abagore batigeze bashyingirwa ariko bigeze kugirana umubano w’urukundo (21%), mu gihe abagore bashyingiwe bangana na 18%.
Mu bagore bigeze gushyingirwa cyangwa kubana n’umufatanyabikorwa, 52% bavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe ryakozwe n’abagabo babo cyangwa abo babanaga muri icyo gihe. Abandi 17% bavuze ko ryakozwe n’umusore bakundanaga cyangwa bahoze bakundana, naho 14% bavuga ko ryakozwe n’umugabo bahoze bashakanye.
Raporo inagaragaza ko 11% by’abagore na 4% by’abagabo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakozwe n’umuntu batigeze bagirana umubano wihariye.
Ubushakashatsi bwerekana kandi ko bamwe mu bagore bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakiri bato. 2% bavuze ko bahohotewe bwa mbere batarageza ku myaka 15, 6% mbere yo kuzuza imyaka 18, naho 10% bavuga ko bahuye naryo mbere yo kuzuza imyaka 22.
Muri rusange, 39% by’abagore bavuze ko bahuye nibura n’ubwoko bumwe bw’ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga cyangwa irishingiye ku gitsina. Muri bo, 21% bahuye gusa n’ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga, 7% bahura gusa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe 12% bahuye n’ubwo bwoko bwombi.
Nubwo bimeze bityo, ubushakashatsi bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugabanuka ugereranyije n’ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwa 2019–2020. Umubare w’abagore bavuze ko bahuye n’ihohoterwa rikoreshejwe imbaraga wagabanutse uva kuri 37% ugera kuri 33%, mu gihe abavuze ko bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagabanutse bava kuri 23% bagera kuri 19%.
Nubwo hari intambwe yatewe mu kugabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko umubare munini w’abagore, harimo n’abari batwite, ugikomeje guhura n’ihohoterwa. Ibi bishimangira ko hakenewe gukomeza ingamba zo kurikumira, kongera ubukangurambaga no kurushaho kunoza serivisi zifasha abarikorewe, kugira ngo umutekano n’uburenganzira bw’abagore n’abakobwa birusheho kubungabungwa.
Raul Nshungu- AMAHORONEWS.COM
