RDF ivuga ko bidashoboka gukuraho ingamba z’Ubwirinzi

0
Gen Karuretwa

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko ingamba z’ubwirinzi igihugu cyashyizeho zitavaho, ahubwo ko zishobora kuvugururwa bitewe n’uburyo ikibazo cyahungabanya umutekano wacyo kigenda gihinduka.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze iminsi zisaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyize ku mupaka rwawo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gukumira ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iyo Amerika isaba u Rwanda gukuraho izi ngamba, ibishingira ku masezerano rwagiranye na RDC tariki ya 27 Kamena 2025, n’andi yasinywe tariki ya 4 Ukuboza uwo mwaka. Ariko ruyibutsa ko Leta ya RDC yagombaga gusenya umutwe wa FDLR itigeze ibyubahiriza, ahubwo ko yakomeje gukorana na wo.

Mu kiganiro na RBA cyabaye ku wa 5 Nyakanga 2026, yatangaje ko mu gihe cy’intambara y’Abacengezi, u Rwanda rwabonye ko gutegereza umwanzi ngo agere ku mupaka byarushyira mu bibazo rukomeye, rufata icyemezo cyo gushyiraho izi ngamba z’ubwirinzi.

Ati “Navuze ku ntambara z’Abacengezi. Ibintu byo gutegereza umwanzi, ibikorwa bye bikadusanga mu mipaka, ku butaka bw’u Rwanda, twarabibonye, tuzi aho byatugejeje. Ntabwo turi abanyeshuri babi cyane, iyo turebye uko byagenze mu bihe by’Abacengezi, hari ibyemezo byafashwe bijyanye n’ukuntu ingamba z’ubwirinzi zigomba kumera kugira ngo abaturage bakomeze kubaho neza, ntibagerweho n’ibibazo bituruka muri RDC.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda yasobanuye ko ibihugu byose bigira ingamba z’ubwirinzi kandi ko zishyirwaho mu rwego rwo kwirinda ikibi gihari, gishobora kugihungabanyiriza umutekano.

Brig Gen Karuretwa yavuze ko imiterere y’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho yagiye ihinduka, asobanura ko ibikorwa ingabo za RDC n’iz’u Rwanda zahuriyeho byo gusenya imitwe yitwaje intwaro mu 2019 na byo byari ingamba z’ubwirinzi.

Ati “Ariko iyo ugize ikibazo nk’icyo dufite ubu, aho Perezida wa RDC yiyemeza gukorana ahubwo n’abanzi bacu kugira ngo adutere ibibazo biturutse muri RDC, ingamba z’ubwirinzi ntabwo zivaho, zirahinduka.”

Brig Gen Karuretwa yasobanuye ko FDLR ari umutwe ugizwe n’abayoboye cyangwa abagize uruhare muri Jenoside kandi ko n’ubu batagishaka Umututsi mu Rwanda. Yasobanuye ko ubwo abagize FDLR bahungaga, bagiye nk’igisirikare cya Leta, bashinga n’amashuri yigishirizwamo urubyiruko.

Ati “Kuvuga ngo abo tugomba kureba ni abambutse muri icyo gihe ni ukwirengagiza. Sinzi niba ari ubucucu cyangwa se niba ari ukwigiza nkana. Kuba Congo yabivuga, birumvikana, bakorana na bo, bagira ngo bitagaragara cyane ariko abababaje ni ababiha amatwi. Amashuri yabo ari za Walikale, ahitwa Pinga ni ibintu bizwi. Ikibazo cya FDLR ntabwo cyagabanyutse ahubwo cyariyongereye.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko nta gitutu cyatuma u Rwanda rwemera gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe Leta ya RDC itarakemura ikibazo cya FDLR.

Ati “Usubije amaso inyuma, ntabwo nibaza ko hari igihe hatabaye igitutu ku Rwanda…Ingamba z’ubwirinzi zizagumaho, zizagenda zihinduka bijyanye n’uko ikibazo kimeze, niba dusubiye mu bikorwa bihuriweho nk’ibyabaye kera ubwo ni byiza cyane ariko kuvuga ko twavanaho ingamba z’ubwirinzi, ntabwo turi abiyahuzi.”

Brig Gen Karuretwa ni umwe mu bahagararira u Rwanda muri komite ihuriweho y’umutekano ibahuza n’abahagarariye Amerika na RDC, yiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro. Yahamije ko mu biganiro biba, u Rwanda rutigeze rwemera gukorera ku gitutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *