images

Umuherwe Bill gates yagiriye uruzinduko mu Rwanda yatangiriye mu karere ka Rwamagana aho yasuye ibikorwa byo guteza imbere ubuzima, birimo  uruganda rukora inshinge .

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, uyu muherwe ubarirwa umutungo wa miliyari 106 z’Amadorali ya Amerika, yavuze ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwageze ku mpinduka zidasanzwe mu rwego rw’ubuzima, avuga ko ari urugero rw’ibishoboka kugerwaho iyo Leta zishyize imbaraga mu gushora imari mu ikoranabuhanga rifasha kurengera ubuzima no kugeza serivisi ku bantu bazikeneye cyane.

Ati “U Rwanda rwerekana ibyo bishobora kugerwaho igihe Leta zidashora imari mu ikoranabuhanga rikiza ubuzima gusa, ahubwo zinashyira imbaraga mu kugeza iryo koranabuhanga ku bantu barikeneye kurusha abandi.”

Uruganda rwa TKMD yasuye ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana. Rwatashywe ku wa 1 Mata 2025, rutangira rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni imwe ku munsi.

Rwatangiranye abakozi 110, aho 80% ari abagore. Inshinge rwakoze zabanje kugenzurwa kugira ngo harebwe ko zujuje ibipimo mpuzamahanga, mbere yo kwemererwa gushyirwa ku isoko.

Inshinge za mbere zakozwe n’uru ruganda zaguzwe na UNICEF, kugira ngo zoherezwe mu bihugu birimo Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Mozambique.

CNBC Africa yatangaje ko TKMD imaze gukora inshinge zirenga miliyoni 22 kuva mu 2024, kandi rwabonye isoko rya UNICEF ryo gukora izindi miliyoni 150.

Biteganyijwe ko kuba izo nshinge zikorerwa mu Rwanda bizagabanya igihe cyakoreshwaga mu kuzigeza mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Amajyepfo kugera kuri 90%.

Binyuze muri Gates Foundation, Bill Gates ashyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu bitandukanye bikiri mu nzira y’amajyambere.

Raul Nshungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *