U Rwanda rwahawe miliyari hafi 3 zo guhangana na Ebola
Umuryango w’Abibumbye wageneye u Rwanda miliyoni 2 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 2,9 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira gahunda yarwo yo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara ku basaga 1 400 mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.
Iyo nkunga yatanzwe n’Ikigega cya Loni gishinzwe ubutabazi bwihuse (CERF-Central Emergency Response Fund) mu gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda mu kwitegura no gukumira ko icyorezo cya Ebola gishobora kwinjira mu Gihugu, biturutse kuri virusi ya Bundibugyo iri kugaragara mu karere cyane muri RDC.
Loni yashimye ingamba u Rwanda rwafashe mu kwirinda Ebola, ikomeza kurutera inkunga
Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko ukomeje gufatanya n’u Rwanda mu kongera ubushobozi bwo gukumira icyorezo cya Ebola, mu gihe Minisiteri y’Ubuzima (MoH) ikomeje kwemeza ko nta murwayi wa Ebola uragaragara mu gihugu kugeza ubu.
Nubwo nta bwandu bwa Ebola buraboneka mu Rwanda, inzego z’ubuzima zakajije ingamba zo kugenzura abinjira n’abasohoka ku mipaka, gukaza ubwirinzi mu mavuriro ndetse no mu bindi bice bihuriramo abantu benshi, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wungirije w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Farhan Haq, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko Loni n’abafatanyabikorwa bayo mu bikorwa by’ubutabazi bakomeje gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kongera imyiteguro yo gukumira Ebola, cyane cyane mu turere duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho iki cyorezo gikomeje kwibasira abaturage.
Farhan Haq yavuze ko Ibiro bya Loni bishinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) byahuguye abakora mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bongere ubumenyi mu gukumira no guhangana n’iki cyorezo, by’umwihariko mu bice bifite ibyago byinshi byo kwanduriramo.
Yagize ati: “Abafatanyabikorwa ba Loni bahuguye abakozi bo mu rwego rw’ubuzima ku gukumira ubwandu, kubutahura hakiri kare no gutanga amakuru ku gihe. Banatanze ibikoresho birimo imyambaro y’ubwirinzi, ibikoresho bifata ibipimo n’ibisuzumwa, ndetse banashyigikira ibikorwa byo kubona amazi meza n’isuku mu duce dufite ibyago byinshi.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gukurikirana icyorezo bikomeje gukazwa, harimo kugenzura abinjira ku mipaka minini, gukurikirana isuku y’ibidukikije n’amazi yanduye, ndetse no gukomeza ubukangurambaga binyuze kuri radiyo no mu butumwa bugenewe abaturage.
Ku ruhande rwa RDC, Haq yavuze ko icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera, bikaba bishyira igitutu gikomeye kuri serivisi z’ubuzima.
Kugeza ku wa 25 Nyakanga, yavuze ko hamaze kwemezwa abarwayi ba Ebola barenga 3.200 mu Ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru, Haut-Uele na Tshopo, ndetse ko mu munsi wakurikiyeho hagaragaye abarwayi bashya barenga 100.
Yagaragaje ko Loni ikomeje gufasha ubuyobozi bwa RDC mu gukurikirana abanduye n’abahuye na bo, gukora ibizamini muri laboratwari no kwita ku barwayi.
Yongeyeho ko Ishami rya Loni ryita ku Biribwa (WFP) ryamaze gutanga ibiribwa ku barwayi ba Ebola, abahuye na bo ndetse n’abatishoboye barenga 23.000 bo mu Ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ni mu gihe Ikigega cya Loni cyita ku Bana (UNICEF) n’abafatanyabikorwa bacyo cyasuye ingo zirenga 27.000 mu rwego rwo gukurikirana no gushyigikira imiryango irimo abantu bakekwaho kwandura.
Haq yavuze kandi ko ibikorwa byo kongera imyiteguro bikomeje no mu ntara za RDC zitarageramo Ebola. Yatangaje ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangije amahugurwa y’impuguke zishinzwe isuku ku Bitaro Bikuru byo mu Ntara ya Bas-Uele, agamije kugabanya ibyago byo gukomeza gukwirakwira kw’iki cyorezo.
AMAHORONEWS.COM
