U Butaliyani mu biganiro n’ibihugu birimo u Rwanda ko byakwakira abimukira
Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko yatangiye ibiganiro by’ibanze n’ibihugu birimo u Rwanda, Uganda na Ghana, bigamije gushyiraho ibigo bizajya byakira abimukira bageze i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mbere yo koherezwa mu bihugu bakomokamo.
Iyi gahunda iri gushyigikirwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ikaba igamije gufasha ibihugu byawo guhangana n’ikibazo cy’abimukira gikomeje kwiyongera.
Iki cyemezo cyakurikiye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Umutekano w’Imbere mu bihugu bigize EU, yateranye nyuma y’uko Espagne yakiriye umubare munini w’abimukira binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Raporo zitangazwa n’u Butaliyani zigaragaza ko muri icyo gihe abimukira bagera ku 60,000 binjiye muri Espagne.
U Butaliyani buvuga ko hakenewe ubufatanye bwagutse hagati y’ibihugu by’i Burayi n’ibyo muri Afurika kugira ngo iki kibazo gikemurwe. Muri urwo rwego, bwifatanyije na Albania, Denmark, Austria n’u Buholandi mu gushyiraho ihuriro rigamije kubaka ibigo byo kwakira abimukira hanze y’umugabane w’u Burayi.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko yizeye ko ibigo bya mbere bizatangira gukora mu mwaka wa 2027, nyuma y’uko hasinywa amasezerano hagati y’u Butaliyani n’ibihugu bizabyakiramo, ndetse hakanaboneka inkunga itangwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Guverinoma y’u Butaliyani yavuze ko u Rwanda, Uganda na Ghana ari byo bihugu biri ku isonga mu biganiro by’ibanze. Icyakora, ntiyatangaje aho ibiganiro bigeze cyangwa niba hari amasezerano yamaze kugerwaho.
Ibigo biteganyijwe gushyirwaho bizajya byoherezwamo abimukira bamaze gufatirwa umwanzuro wo kutaguma ku butaka bw’u Burayi, bakahaguma by’agateganyo mbere yo gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
Biteganyijwe kandi ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Butaliyani, Matteo Piantedosi, azageza uyu mushinga ku nama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize EU izaterana ku wa Gatandatu hifashishijwe ikoranabuhanga.
kugeza ubu nta ruhande na rumwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ruragira icyo rutangaza ku makuru y’ibi biganiro bivugwa ko biri kuba.
