Umugore 1 muri 4 mu Rwanda abyara abazwe
Umugore umwe muri bane babyara mu Rwanda abyara abazwe, nk’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ikubiye mu Bushakashatsi bwa Karindwi ku Mibereho n’Ubuzima (DHS7) ibigaragaza.
Kwamamaza rya DHS7 rigaragaza ko mu 2025, 24% by’abagore babyaye barazwe, bingana hafi n’umugore umwe muri bane. Ni imibare ikomeje kuzamuka ugereranyije n’imyaka yashize, aho mu 2005, igihe hakorwaga Ubushakashatsi bwa Gatatu ku Mibereho n’Ubuzima (DHS3), ababyaye babazwe bari 3% gusa.
Mu 2010, ubwo hakorwaga DHS4, iki gipimo cyari kigeze kuri 9%. Cyazamutse kigera kuri 14% mu bushakashatsi bwa DHS5 bwo mu 2014/2015, mbere yo kugera kuri 17% muri DHS6 yo mu 2019/2020.
Kwamamaza rya DHS7 rero rigaragaza ko iki gipimo cyakomeje kuzamuka, kigera kuri 24% mu 2025.
Iri zamuka rishobora kuba rifitanye isano n’iterambere ryagezweho muri rusange, by’umwihariko mu rwego rw’ubuzima, aho serivisi z’ubuvuzi zagiye zegerezwa abaturage ndetse n’ubushobozi bwo kwita ku bagore batwite no kubabyaza bukarushaho kwiyongera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko iyo igipimo cyo kubyara babazwe kirenze 10%, nta gihamya y’uko gukomeza kwiyongera kwacyo bigira uruhare mu kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka.
Ubusanzwe, kubaga umubyeyi bikorwa byemejwe n’umuganga nyuma yo gusuzuma uko umubyeyi n’umwana bahagaze. Bikorwa mu gihe bigaragaye ko kubyara mu buryo busanzwe bishobora gushyira ubuzima bw’umubyeyi cyangwa ubw’umwana mu kaga.
Kubaga ababyeyi mu Rwanda rero bigaragaza intambwe imaze guterwa mu kubona serivisi z’ubuvuzi, ariko na none bigasaba gukomeza kureba impamvu zitera iri zamuka kugira ngo ubu buryo bwo kubyaza bukomeze gukoreshwa igihe ari ngombwa mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.
