U Rwanda ruzakomeza kwirengera mu gihe RDC ikomeje gukorana na FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, ndetse umuhuza mu biganiro by’amahoro agakomeza kubogama, u Rwanda ruzakomeza gushyiraho ingamba zo kwirengera no kurinda umutekano warwo.
Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo TV cyasohotse ku wa 15 Nzeri 2026, aho yasobanuye uko u Rwanda rubona ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington D.C. yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC muri Kamena 2025.
Yavuze ko, ku ruhande rwa RDC, nta bushake bwa politiki buhagije bwo gushyira mu bikorwa ibyo yemeye, cyane cyane ku bijyanye no guca burundu imikoranire n’umutwe wa FDLR.
Nduhungirehe kandi yanenze uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’umuhuza muri ibi biganiro, ikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, avuga ko idakwiye kubaza uruhande rumwe gusa ibyo rwasabwe gukora.
Ati: “Hari icyo kibazo dufite kijyanye na Guverinoma ya Congo. Ariko rero n’ikindi kibazo dufite kijyanye n’ubushake bwa politiki bw’umuhuza. Ntabwo byumvikana ukuntu Guverinoma ya Congo yikorera ibyo yishakiye, ikomeza guha intwaro FDLR, ikagera n’aho itegura abanyapolitiki bagamije guha isura FDLR, ikomeza kurasa ibisasu, drones ku basivili, za Masisi, Minembwe, Mushaki, ahantu hose ariko umuhuza ntagira icyo abikoraho.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rumaze kugaragariza umuhuza inshuro nyinshi ibyo ruvuga ko ari ukurenga ku masezerano ya Washington, birimo ibikorwa bya gisirikare bya RDC n’imikoranire yayo na FDLR.
Ati: “Ibyo batubwira ngo ni uko bavugana na Kinshasa, ngo ibyo tuvuga barabyumva, ngo hari ubutumwa batanga Kinshasa. Ubwo butumwa niba bunahari, ntabwo butanga umusaruro kuko ibitero birakomeza. Nta na rimwe turabona Guverinoma ya Congo ihindura umugambi wayo wo gukomeza intambara.”
Yavuze ko bidakwiye ko umuhuza akomeza gutanga ubutumwa mu ibanga ku ruhande rwa RDC, mu gihe ibyo u Rwanda rushinjwa byo bishyirwa ku mugaragaro, bigatangazwa mu itangazo ndetse bikaganirwaho mu nama mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwo rwashyize mu bikorwa bimwe mu byo rwiyemeje mu masezerano ya Washington, birimo gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi rwari rwarashyizeho.
Ati: “U Rwanda ni cyo gihugu gishyira mu bikorwa ibyo cyiyemeje ariko Congo ikaba ntacyo iratangira gukora, umuhuza arebera… Congo igomba kumva ko amasezerano y’amahoro ari amasezerano hagati y’impande ebyiri. Nta na kimwe iratangira gukora. Twebwe rero ingamba z’ubwirinzi hari n’izo twakuyeho muri uyu mwaka kandi n’Abanyamerika ubwabo barabivuze.”
Ibi bije nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, avuze ko nubwo u Rwanda rwateye intambwe mu gukuraho zimwe mu ngamba z’ubwirinzi, ibyo rwakoze bitaraba bihagije.
Nduhungirehe yavuze ko niba ibyo u Rwanda rwakoze bitaraba bihagije, umuhuza na we akwiye kureba intambwe RDC imaze gutera mu byo yemeye.
Yavuze ko mu gihe RDC idashyize mu bikorwa ibyo isabwa, birimo guhagarika imikoranire na FDLR, u Rwanda ruzakomeza gukoresha ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Ati: “Twebwe icyo dukora nk’u Rwanda, nk’igihugu, ni uko tuzakomeza kwirengera. Ibyo ngibyo ni ibintu bidasubirwaho. Ntabwo Jenoside yabaye muri iki gihugu mu 1994 izongera kubaho ukundi. Tuzashyiraho ingamba z’ubwirinzi zituma twirinda, turinda umutekano wacu, ari na ko dukomeza kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.”
Amasezerano ya Washington yasinywe muri Kamena 2025 ateganya ko ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bigomba gukorwa mu minsi 90.
Nubwo hashize umwaka urenga, impande zombi ziracyakomeza kugirana ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, aho buri ruhande rusabwa gutera intambwe mu byo rwiyemeje.
Biteganyijwe ko ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, intumwa z’u Rwanda na RDC, ziri kumwe n’abahuza, zizongera guhurira i Genève mu Busuwisi, aho zizasesengura intambwe imaze guterwa hashingiwe ku myanzuro yafatiwe mu nama yabaye ku wa 12 n’uwa 13 Kanama 2026.
