Musanze: Urubyiruko rwifuzwa ni urwitandukanya n’abiyise abacurabwenge “Padiri Dr.Jean Bosco Baribeshya”
Tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni umunsi INES-Ruhengeri wari wahariye kwifatanya n’u Rwanda Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kwibuka30 ku rwego rwa INES-Ruhengeri cyabanjirijwe n’Igitambo cya Misa mu gitondo yo gusabira Abatutsi bazize Jenoside, cyatuwe na Padiri Dr.Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi wa Kaminuza.
INES-Ruhengeri n’abashyitsi bakoze urugendo rwo Kwibuka30 rwaturutse ku cyicaro cya kaminuza rwerekeza ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze.
Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr.Jean Bosco Baribeshya
Igikorwa cyo Kwibuka cyakomereje muri INES-Ruhengeri ahatangiwe ubutumwa butandukanye bukangurira urubyiruko guharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazongera kubaho ukundi.
Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr.Jean Bosco Baribeshya, Ati; “kuba mu bibukwa harimo urubyiruko rwari mu mashuri makuru na kaminuza bigomba gusigira urubyiruko isomo ko rugomba kwamaganira kure uwashaka gusubiza u’ Rwanda muri ayo mahano.
Maurice Mugabowagahunde, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, akaba ariwe wari umushyitsi mukuru, yagize Ati; “Kuri iyi nshuro ya 30, tuzirikane ibyo twanyuzemo dufata ingamba zo kutazabisubiramo. rubyiruko turifuza ko mwatandukana n’abiyise abacurabwenge maze mukagira uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ku mbuga nkoranyambaga, musigasira ibyagezweho”.
Urwibutso rw’Akarere ka Musanze, ruruhukiyemo imibiri yabazize Jenoside yakorwe Abatusti basaga 800 bakusanyijwe mu yahoze ari Sous-Prefecture ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke n’abari baturutse mu ma Komini ya Kigombe na Kinigi, abitabiriye basobanuriwe amateka yarwo.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com