Umutwe w’Abadepite wateguye igikorwa cyo kwegera abaturage mu Ntara n’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kureba uko igihembwe cy’ihinga 2025a cyatangijwe no kwifatanya n’abaturage mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ukwakira 2024.

Ingendo z’Abadepite ziteganyijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali ku matariki ya 24-26 Ukwakira 2024.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Kazarwa Gerturde yagize ati: “Abadepite bagize manda ya 5, bazasura abaturage mu rwego rwo kwifatanya nabo, kumenya uruhare bagira mu bibakorerwa no kubafasha gukemura ibibazo bafite ku bufatanye n’inzego bireba”.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Nyakubahwa Kazarwa Gerturde

Muri iki gikorwa, Abadepite bazaboneraho umwanya wo gushimira abaturage uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora aheruka ya Perezida wa Repubulika n’amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Abagize Umutwe w’Abadepite bazasura kandi imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge inyuranye mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

Abayobozi b’inzego zibanze bazagaragariza Abadepite uko ibibazo abaturage bagiye bagaragariza Abadepite mu ngendo ziheruka byakemuwe.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *