Kicukiro: Abakoresha bo mu mwuga wo gutunganya imishatsi n’ubwiza mu Rwanda baratabaza

0

Taliki ya 29 Ukwakira 2024,  mu Karere ka Kicukiro i Gikondo, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha w’Ishyirahamwe Nyarwada ry’abakoresha rishinzwe gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu mu Rwanda ryitwa BMA, “Beauty Makers Association”  hagati ya komite icyuye igihe na komite yatowe taliki ya 23Ukwakira 2024. Kuruhande rumwe, Karimu Karinganire, Perezida wa “BM” ucyuye igihe, ku rundi ruhande ni Laurien Niyibizi, Perezida mushya watowe n’inama rusange.  

Komite nshya muri rusange ryatangaje ko rigiye guhagurukira abakozi bakora muri uwo mwuga bakaba bari bihaye umuco mubi wa bihemu bihaye wo guhemukira abakoresha babo wo kurya mafaranga ya avansi wo kumushahara bazakorera bamara kuwu cakira bagahita babura bakagenda guhemuira ahandi.

Bamwe mu Abayobozi bashya batowe, Taliki ya 23Ukwakira 2024, batangarije ikinyamakuru “Amahoronews” ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’ubuhemu bakorerwa n’abakozi babo.

Bikerinka Jean Bikers, yatangiye umwuga wo gutunganya ubwiza n’uburanga kuva mu mwaka wa 1995, watorewe kuyobora abakora uwo mwuga mu Karere ka Gasabo, akaba nawe ari umukoreha ufite Salon yitwa “YOLLW STAR SALOON” avuga ko kuva yagera muri uwo mwuga  awugezemo ntabwo aragira agahenge kubera ibibazo baterwa n’abakozi babo byo kubahemukira ba batwara amafaranga basabwa nabo bakozi ngo ya avansi kugirango batangire akazi bidahinduka ariko ngo ubu bagiye kubahagurukira bidatinze cyane ko ariwe wazanye iki gitekerezo cyo guhindura imikorere idahwitse.

Yakomeje avuga ko abona iki gikorwa ari nyamibwa ari ikintu gishya kigiye kuvuka mu bashoramali bashoye mu ma “Salon de Coiffure na SPA” hagiye kuba impinduka nyinshi

Bikerinka Jean Bikers, yadutangarije agira, ati, “nk’abayobozi twatowe n’abanyamurongo bacu batugiriye icyizere bakadutora ubu tugiye guhagurukira ba bihemu bamaze imyaka batuzonga, dufite Sendika ikorera ubuvugizi abakozi no kubunganira mu mategeko, ntekerezako Sendika nigira amasezerano hagati ya “BMA” na Sendika, iki kibazo kizakemuka”.

Yavuze kandi atanga urugero niba yifuza umukozi azagana Sendika abaze Perezida wayo niba bafite abakozi kw’isoko ry’umurimo cyane cyane ko Sendika ubu iri guhugura abakozi barenga 3,000.

Bikerinka Jean Bikers, akomeza kandi avuga ati, “ icyo (BMA) tuzasaba Sendika n’uguhugura abakozi bari mu rwego rw’abakozi bakenewe ku buryo abo twari dufite b’abanyamahanga batezaga ibibazo bakarya avansi bakagenda”.

Perezida, Bikerinka Jean Bikers, uhagarariye abakora umwuga wo gutunganya ubwiza n’uburanga mu Karere ka Gasabo

Yashoje agira ati, “ubu hari ikibazo maze kwakira nona ha cy’umugabo w’umukongomani umaze kurya avansi mu ma Salon 6 mu kwezi 1, ubungubu nkajye umuyobozi nyobora abandi mu karere ka Gasabo ngiye gufata iki kibazo ngishikirize Sendika ku bufatanye na “BMA” none ho n’uwo na kwita umubyeyi ariwe PSF kubufatanye n’Umujye wa Kigali”.

Ubu rero nta mukozi uzongera kurya avansi ngo aburirwe irengero ikibazo cyabo tugiye ku kirandurana n’imizi yayo yose.

Rushigajiki Haruna, uhagarariye Sendeka y’abakozi batunganya imisatsi, inzara n’ubwiza mu Rwanda, ikaba imaze imyaka 6 ikora, yatangarije Ikinyamakuru Amahoronews ko ngo bagitangira bahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye cyane biturutse ku abakoresha kuko bo bashinzwe kurenganura abakozi.

Abagiye bambura bakagenda biganjemo abanyamahanga

Yavuze ati, “ mu bibazi abakoresha bagiye batubangamira cyane cyane iyi komite icyuye igihe, guhemba abakozi mu nzira, guhemberwa mu ntoki umushahara utanyuze kuri konti, nta bwiteganyirizi bagira, nta mwanya baduhaga ngo tubahugure bamenye uburenganzira bwabo, twakomeje tubegera cyane kugirango twereke umukozi uburenganzira bwe”.

Perezida, Rushigajiki Haruna, uhagarariye Sendika y’abakozi batunganya imisatsi, inzara n’ubwiza mu Rwanda

Rushigajiki Haruna, yakomeje avuga kandi ati, “kuruhande rw’abakozi nabo ba bateje ibibazo bambura abakoresha, iyo bari mu Rwanda turabaganiriza bakishyura, abagiye bambura bakagenda n’abanyamahanga, abanyarwanda benshi bazi ko uy’umwuga umenyerewe kenshi gukorwa n’abanyamahanga tarinze kubavuga ariko ubu natwe tumaze kugira abakozi benshi bamaze kumenyera aka kazi bafite ubuhanga n’inararibonye muri aka kazi”.

Yakomeje avuga ko batangiye guhugura guhera muri 2016 babifashijwemo na WDA babonye ama seritifika abakozi bagenda baboneka, abenshi ubu bafite na ma Salon.

Yavuze kandi ngo nka Sendika icyo bagiye gufatikanya na “BMA” Ishyirahamwe Nyarwada ry’abakoresha rishinzwe gutunganya ubwiza n’uburanga by’abantu mu Rwanda, ati, “Mbere na mbere ni ubukangurambaga bwo kubuza abakoresha gutanga avansi, kuko iyo umukozi umuhaye avansi, mbere na mbere yumva ko amafaranga uyamuhereye ubusa, uwo munsi ntayararana”.

Rushigajiki Haruna, yatanze urugero rw’abakoresha batanga avansi ya miliyoni 5 urayamuhaye, ngo haraho azi bagiye batanga miliyoni 15, 20……, bakagenda ukwezi kumwe aba ayamaze, none ho watangira ku mu kata imyaka 5, 7 atangira ku kubona ko uri umuhemu, agatangira kuza ku kazi uko yishakiye ntiyubahirize amasezerano mwakoranye akenshi urarambirwa umukoresha wenyene akamwirukana. Yizeye ko ubu ibibazo bigiye kubonerwa umuti ku bufatanye n’Urugaga rw’abafite inzu zitunganya imisatsi inzara n’ubwiza.

Karinganire Karim, ahagaze hagati wayoboraga “BMA” ucyuye igihe

Karinganire Karim, wayoboraga “BMA” ucyuye igihe yasabye abayobozi bashya gukomeza gushirahamwe bakirinda amagambo yo kubatandukanya ahubwo bakahuriza hamwe kgirango umwuga wabo utere imbere, ndetse n’abacyuye igihe nawe arimo bakagira umwuka mwiza hagati yabo mu mikorere n’imikoranire.

Yakomeje avuga kandi ngo bagitangiza “BMA” batangiye ari bacye cyane bakomeza kwiyubaka gahoro gahoro ariko bigoye bikora mu mifuka kugirango akazi gakorwe ko guhuza abanyamuryango no gushakisha abaterankunga.

Niyibizi Laurient, yatorewe kuyobora ishyirahamwe (BMA) “Beauty Makers Association” ku rwego rw’igihugu, taliki ya 23 Ukwakira 2024, ari nawe waherejwe ububasha bwo kuyobora iri shyirahamwe  nawe yemeje ko uru rwego agiye kuyobora azahangana n’abasabaga amafaranga ya avansi bakabacika  bakagana mu zindi Salon na za SPA bakongera nabo bakabambura bakigendera, “BMA” kubufatanye na Sendika n’Umujyi wa Kigali ndetse na PSF, bazahangana n’uwo muco mubi wabazonze.

Niyibizi Laurient, yatorewe kuyobora ishyirahamwe (BMA) “Beauty Makers Association”

Yasabye ingamba bashyizeho zizafasha abakozi n’abakoresha kuzuzanya no kubahiriza amasezerano y’akazi, ntabwo abakwaferi bazasubizwa ku isuka nkuko hari ababitekereza, ahubwo bahawe umurongo wo kwitwa abakozi nyawo bashobora kunguka ibyiza bigenwa n’itegeko ry’umurimo n’uburenganzira bw’ umukoresha  n’umukozi mu Rwanda,

Yavuze ngo we n’abo bazaba bafatanyije akazi, bazaharanira gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango, kumva ibibazo byabo no kubikemura biyemeje guca akajagari kari muri uy’umwuga cyane cyane kwamburwa amafaranga ya avansi n’ibindi bibazo bitandukanye, yashimiye abanyamuryango biyemeje kuvugurura imikorere  yuy’umwuga.

Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF warushinzwe aya mavugururwa yavuzeko ibijyanye no gutanga avansi bigomba kwitonderwa abakozi bakajya bahemberwa kuri banki nk’uko Perezida wa Sendika yabikomojeho bakaba ari naho bazajya bafata inguzanyo. Igira inama abakoresha ko ibihembo byaba byiza bigiye binyuzwa kuri banki kuko serivisi z’a banki arizo zizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abakozi babigize umwuga.

Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF warushinzwe aya mavugururwa ya “BMA”

Rusanganwa Leon Pierre, Umukozi wa PSF ari nawe wafashije kwihuriza hamwe iri shyirahamwe “BMA”, yakomeje avuga yizeza ubuyobozi bwaryo ubufatanye kugira ngo ibyo bakora birusheho kubateza imbere no kwinjiriza igihugu ubukungu.

Akomeza avuga ngo gukorera mu kajagari bitera amakimbirane aho usanga abakoresha bibana abakozi kandi uzi neza ko yahawe avansi, ugasanga batangiye kurebana ayingwe ubu uzabigerageza azahura n’ibibazo.

Iri shyirahamwe rigengwa n’amabwiriza ya Minisitiri No 01 / MIFOTRA / 2023 yo kuwa 01/08/2023.

Ubuyobozi bucyuye igihe bukora ihererekanyabubasha nabatorewe ku yobora “BMA”

 

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *