Abasoje amasomo yabo muri “Ketha” biyemeje guteza imbere sosiyete
Bamwe mu basoje amasomo yabo muri Kigali Excellent Tourism and Hospitality (Ketha), baravuga ko ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu guteza imbere Sosiyete Nyarwanda nabo ubwabo.
Ibi byavuzweho kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2024 mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya kane ku banyeshuri basoje amasomo yabo mu myuga n’ubumenyi-Ngiro.
Emerance NIWEWE agira ati:”Twize neza Kandi twahawe ubumenyi buhagije, niyo mpamvu tugiye kubukoresha kugira ngo twiteze imbere, bikuze bakaduha inguzanyo byaba ari byiza ubundi tukarema akazi tugaha abandi akazi ubundi tukubaka igihugu kuko twese ntabwo ariko hetel ziri mu Rwanda zaduha akazi”.
Umuyobozi wa Ketha, Dr. Habimana Alphonse, yasabye aba banyeshuri guhera ku kazi abandi bakunda gusuzugura bo bakagakora bityo bakabona igishoro cyabafasha mu gutangira kwikorera.
Agira ati:” Inama nabagira nuko badakwiriye kugira ipfunwe mu gutangira bakora akazi ko guseriva muri restaurant cyangwa se muri hoteli, kuko ari yo nzira ibaganisha ku kubona akazi keza cyangwa no kubona igishoro cyo kwikorera, nange natangiye ndi umuseriveri, nta kazi ko muri Restaurant ntakoze”.
Asoza agira ati:“Ubu nanjye aha ngeze nuko nabanje kuba umuseriveri ukora muri restaurant, nkategura ndetse nkanateka, iyo nzira nayinyuzemo nza kuzamuka mu ntera ariko byose mbikesha akazi nabanje gukora, abumva ko ari akazi gaciriritse, iyo myumvire bagomba kuyireka kuko itagendanye n’igihe.”
Abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Ketha ni 20 aho iri shuri ryiyemeje gushyira mu bikorwa gahunda yo gukangurira urubyiruko kwiga imyuga mu rwego rwo kugabanya ubushomeri kur’ubu iri shuri rikaba rifite abanyeshuri barenga 400.
NTIHABOSE