Ngoma: Babangamiwe n’iyangirika ry’ibidukikije biterwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa EPROCOMI Ltd
Mu Mudugudu wa Mizibiri, Akagari ka Cyerwa, Umurenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, bamwe mu baturage barataka ingaruka zatewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na sosiyete yitwa EPROCOMI Ltd, bavuga ko ibikorwa by’iyi sosiyete byangije umuhanda bakoreshaga mu buzima bwa buri munsi, ndetse bikangiza imirima yabo bitewe n’isuri ituruka ku mazi ava ku birombe.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Umuhanda wari uduhuza n’ibindi bice by’akarere na Gisera na Kidugu ubu nta kinyabiziga gishobora kuwunyuramo, usigaye uhagarariye mu masambu yacu. Turasaba ko badufasha bagasubizaho umuhanda wacu kuko byadusubije inyuma cyane.”
Izi mpungenge kandi zagarutsweho na Nkundimana, umuturage uhaturiye, uvuga ko amazi aturuka ku birombe ya EPROCOMI Ltd yagiye yangiza imirima yabo, ubutaka bukajya bukomeza kugenda busesekara mu gishanga kiri hafi aho.
Ati: “Isuri iva hafi mu birometero bibiri yose igenda ihitana ubutaka bwacu, kandi nta wundi muhanda twari dufite wadufashaga kugera ku masoko n’indi serivisi.”
Jean Baptiste Ndabarinze, Umuyobozi Mukuru muri EPROCOMI Ltd, avuga ko ibikorwa byabo bitateza ingaruka ku muhanda uri haruguru y’ibirombe.
Ati: “Umuhanda se wasenywa n’amazi yo ku birombe gute kandi uri ruguru y’ibirombe? Ntaho ibirombe byacu bihuriye n’umuhanda.”
Nyamara, Eric Nshimiyimana ushinzwe ibikorwa muri iyi site ya MIZIBIRI, yemerera ko hari aho basannye umuhanda wangiritse, ndetse ko banashyizeho uburyo bwo kuyobora amazi ava ku birombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ndayisaba Steven, avuga ko ikibazo atari acyizi kandi ko agiye kugikurikirana ngo hamenyekane imiterere yacyo.
Yagize ati: “Aho hantu ku kirombe, tuhasura kenshi ariko ntamuturage wigeze atugezaho icyo kibazo, ariko ubwo hari ababashije kugana itangazamakuru, turahita dukurikirana tumenye ikibazo uko giteye kandi nikiba gihari gishakirwe umuti mu buryo bwihuse.”
Abajijwe ku by’umuturege wakimugejejeho ashaka gusaba Guverineri ngo abafasha kugikemura, ariko we ubwe, akamubuza amubwira ko azabafasha kugikemura vuba, yasubije umunyamakuru wacu ati, “Ubwo se naba nagize amahirwe ndi kumwe n’ abayobizi bamfasha gukemura ikibazo nkababuza koko, niba icyo kibazo gihari, urumva atari ikibazo cyaba gisaba n’ imbaraga zaturuka ahandi, ubwo nagize amahirwe yo kuba ndi kumwe n’ izo mbaraga urumva nazitesha ? Reka nkurikirane menye imiterere y’ ikibazo”.
Muri iyi sosete ya EPROCOMI Ltd ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Gashanda, Akarere ka Ngoma, muri Site ya MIZIBIRI, hari n’andi makuru avuga ko bamwe mu bakozi babo bajya mu kabari mu masaha y’akazi barangiza bagasubira mu birombe gukora, ibintu biteye impungenge z’uko bamwe bashobora kujyamo basinze bigateza impanuka.
Gusa kuri iki kibazo ubuyobozi bwavuze ko bidashoboka ko umukozi yajya mu kazi yasinze kuko babagenzura, ngo uwo basanga yanyoye inzoga mu masaha y’akazi ntashobora kwemererwa kujya mu kirombe.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com