Kigali: Amasalo sauna na masaje biyemeje kuvugurura ry’imikorere

Nyuma yo kumara igihe baganira ku bibazo bitandukanye bibangamira abashoye imari muri serivisi zo gutunganya ubwiza n’uburanga bw’abantu (salon de coiffure, sauna na massage), taliki ya 23/ 10 / 2024, abashoramari bibumbiye mw’ishyirahamwe ryitwa “Beauty Makers Association (BMA)” batoye komite nyobozi izabahagararira ku rwego rwa buri karere mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku rwego rw’igihugu. Icyari kigamijwe cyari amavugurura y’imikorere ndetse no guca akajagari kagaragara mu mikoranire hagati y’abashoye muri za salons na SPA n’abakozi babo. Ibyo babigezeho ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda “PSF” hamwe n’Umujyi wa Kigali.
Abitabiriye inama ya bashoye imari muri za “salons des coiffures na SPA”
Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF ushinzwe ubuvugizi, Kanamugire Callixte. Mu ijambo rye yabwiye abitabiriye inama ko PSF ifite mu nshingano zayo nyamukuru, gukemura ibibazo by’ubucuruzi abikorera bahura nabyo. Yongeyeho kandi ko aya mavugurura aziye igihe abakora uyu mwuga bagatanga serivisi inoze kandi ibateza imbere ikanatanga akazi ku bantu benshi. Muri rusange yavuze ko bagomba gukora akazi kabo ntampungenge kubera PSF iri hafi yabo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF, Kanamugire Callixte
Muri iyo nama, barebeye hamwe ibibazo by’ubucuruzi bitandukanye bahura nabyo babiganiraho hatangwa ibisubizo n’imyanzuro.
Namahoro Lea, ufite salon mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama, yatorewe kuyobora “SPA” ku rwego rw’ igihugu avuga ko imikorere yabo muri rusange hariharimo akavuyo kenshi.
Ati” Twari duhangayikishijwe cyane no gukoresha abakozi badafite impamyabushobozi ariko iki gikorwa cyo gushyiraho abahagarariye abashoramari muri za salons na Sauna na massage bizakemura akajagari kandi natwe twiteguye kubigiramo uruhare.”
Namahoro Lea, ufite “SPA” mu Karere ka Gasabo i Nyarutarama, yatorewe kuyobora “SPA”
Mu kiganiro na Amahoronews.com, Mwanafunzi Albert, ushinzwe ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali agaruka ku bibazo bigaragaragara mu mikorere ya salon, sauna na massage cyane cyane mu itangwa rya serivise.
Ati: “Nta banga ririmo amasalo hagati yayo yibana abakozi ndetse hakanakorwa n’ubundi buriganya hagati y’abakoresha n’abakozi babo. Yongeyeho ko byose bizakemuka kuko hatowe ubuyobozi tukazafashanya nabwo gushyira ku murongo iborwa by’aba bashoramari n’abakozi babo”.
Mwanafunze Albert, avuga ko uzahura n’ikibazo mu bucuruzi bwe azagana buyobozi bwatowe kugira ngo bufatanye gukugikemura mu maguru mashya. Ariko kandi aba bacuruzi nabo barasabwa gukora kinyamwuga, bakanoza imikorere bityo bikabagirira akamaro bagatera imbere ndetse bakanatanga imisoro yabo neza nk’ uko bikwiriye.
Mwanafunzi Albert, Ushizwe Ishoramari n’Iterambere ry’Ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali
Urugaga rw’Abikorera “PSF” rwagize uruhare mu kuvugurura imikorere y’abacuruza serivisi za salons, sauna na massage kuva kugukora ubushakashatsi n’ibarura ry’abakora ubu bucuruzi kugeza n’aho habaye amatora ya komite ihagarariye abashoye imari.
Biciye mu gukoresha urubuga rw’ibitekerezo mu guhanahana amakuru hagati y’abatanga izi serivisi, Umujyi wa Kigali wiyemeje kuzabafasha kugira ngo batange serivise nziza kandi inoze.
Niyibizi Laurient, yatorewe kuyobora ishyirahamwe “Beauty Makers Association” ku rwego rw’igihugu nawe yemeje ko uru rwego agiye kuyobora rwarangwagamo ubujura aho abakwaferi basenya amasalo, igihe basabaga amafaranga ya avansi bakabacika bakagana mu zindi Salon na za SPA bakongera nabo bakabambura bakigendera.
Ati “Ndahamya ko ingamba twashyizeho zizafasha abakozi n’abakoresha kuzuzanya no kubahiriza amasezerano y’akazi, ntabwo abakwaferi bazasubizwa ku isuka nkuko hari ababitekereza, ahubwo bahawe umurongo wo kwitwa abakozi nyabo bashobora kunguka ibyiza bigenwa n’itegeko ry’umurimo n’uburenganzira bw’ umukoresha n’ umukozi mu Rwanda”.
Niyibizi Laurient, yatorewe kuyobora “Beauty Makers Association” mu rwego rw’igihugu nawe yemeje ko uru rwego agiye kuyobora rwarangwagamo ubujura
Ati “Ndahamya ko ingamba twashyizeho zizafasha abakozi n’abakoresha kuzuzanya no kubahiriza amasezerano y’akazi, ntabwo abakwaferi bazasubizwa ku isuka nkuko hari ababitekereza, ahubwo bahawe umurongo wo kwitwa abakozi nyabo bashobora kunguka ibyiza bigenwa n’itegeko ry’umurimo n’uburenganzira bw’ umukoresha n’umukozi mu Rwanda”.
Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF warushinzwe aya mavugururwa yavuzeko ibijyanye no gutanga avansi bigomba kwitonderwa abakozi bakajya bahemberwa kuri banki bakaba ari naho bazajya bafata inguzanyo. Igira inama abakoresha ko ibihembo byaba byiza bigiye binyuzwa kuri banki kuko serivisi z’a banki arizo zizafasha mu kuzamura imibereho myiza y’abakozi babigize umwuga.
Rusanganwa Leon Pierre, umukozi wa PSF wakoze aya mavugurura
Mu nama yahuje abatanga serivise y’ubwiza n’uburanga bw’abantu: abasokoza, abogoshya, abakora inzara, abakora sauna na masaje… , byemejwe ko nyuma y’aya matora, amavugururwa atangiriye mu Mujyi wa Kigali, ariko bikazakomeza kwaguka aho amakomite hazashyirwaho hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere uyu umwuga mu gihugu hose.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com