Ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, bigera kuri 25% by’imyuka yanduye yoherezwa mu kirere

0

Ubwikorezi ubu buri kugeragezwa aho ibihugu bitandukanye bikomeje ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ubu buri mwaka toni miliyari 7,3 za carbones zoherezwa mu kirere bikozwe n’ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, bigera kuri 25% by’imyuka yanduye yoherezwa mu kirere.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku ikoreshwa ry’ingufu “International Energy Agency” ugaragaza ko mu 2023 hagurishijwe ibinyabiziga by’amashanyarazi bigera kuri miliyoni 14, bingana n’inyongera ya 35% ugereranyije na 2022.

RITCO Ltd na Yutong nabo byinjiye mw’ikoreshwa rya bisi z’amashanyarazi mu Rwanda

Muri 2023 mu mihanda itandukanye yo kuri uyu mubumbe, habarwaga ko imodoka z’amashanyarazi zari zimaze kurenga miliyoni 26 zirimo izikoresha amashanyarazi 100% n’iziyafatanya na lisansi.

Hari ibihugu bimaze kwigaragaza kurusha ibindi mw’Isi biyobowe n’u Bushinwa bumaze kugurisha izirenga miliyoni 13 zirimo miliyoni esheshatu bwagurishije muri 2023, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byo mu Burayi nka Norvège, Ubudage, Ubuholandi, Koreya y’Epfo, Ubuyapani………..

Mu Rwanda naho imodoka zikoresha amashanyarazi mu bijyanye no kurufasha gahunda yayo yo kuba rwaragabanyije imyuka yanduye rwohereza mu kirere ku kigero cya 38%, bitarenze muri 2030, biravugwa ko mu myaka itandatu iri imbere imodoka z’amashanyarazi zizaba zihariye 20% by’imodoka zose.

Muri 2020, ubwo mu Rwanda hatangiraga kwinjira cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, ubu habarurwa izirenga 7,000 ubariyemo izikoresha amashanyarazi yonyine n’iziyakoresha hamwe na lisansi.

Mu Rwanda kandi rwakuyeho umusoro ku nyongeragaciro “VAT” ku modoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, bateri zazo n’ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, “RRA” muri 2022 na 2023 igaragaza ko Leta yigomwe imisoro ingana na miliyari 4,6 y’amafaranga y’u Rwanda kubera izi modoka, zifatwa nk’igisubizo ku iyangirika ry’ikirere.

“International Energy Agency” igaragaza Imibare y’imodoka z’abagenzi mu 2023 zohereje toni miliyari eshatu z’imyuka yangiriza ikirere, ibigira ingaruka zitandukanye ku batuye kw’isi.

Muri 2023, bisi za mbere zikoresha amashanyarazi ni bwo zageze mu Rwanda, ku bufatanye bw’igihugu n’Ikigo kimenyerewe mu gutwara abagenzi hifashishijwe bisi zikoresha amashanyarazi, “BasiGo”.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *