RDF: Impinduka m’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda

0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara naho  Maj. Gen. Andrew Kagame yagizwe Umuyobozi wa diviziyo ya mbere.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024, rivuga ko Maj Gen Alex Kagame asimbuye Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage ku myanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

Maj. Gen. Andrew Kagame

Maj Gen Alex Kagame yari amaze igihe gito asoje inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, “Joint Task Force Commander”, muri Mozambique.

Maj Gen Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa diviziyo ya mbere, yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara.

Maj Gen Andrew Kagame yasimbuye Maj Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique.

Maj Gen Alex Kagame ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yinjiye mu gisirikare mu 1987.

Maj Gen Alex Kagame

Yayoboye diviziyo zitandukanye n’izindi nzego za gisirikare, muri Gashyantare 2016  yagizwe Umuyobozi w’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru.

yakomeje kandi ayobora, diviziyo ya Kabiri mu Gisirikare cy’u Rwanda, iya gatatu m’uburengerazuba bw’Igihugu “mu Majyaruguru” n’iya Kane “mu Majyepfo” mu bihe bitandukanye.

Mu mashuri yize atandukanye ya gisirikare yaba imbere mu gihugu no mu mahanga. Hanze y’u Rwanda, yize muri Kenya amasomo ajyanye no Kuyobora Ingabo “Military Command course” ayakomatanya n’asanzwe aho yakuye Impamyabumenyi mu mibanire Mpuzamahanga “International Relations”.

Mu Bushinwa, ubwa mbere yamaze amezi atatu yiga ibijyanye no kuyobora Ingabo “Command Course”. Yasubiyeyo ahamara umwaka yiga muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza “Masters” mu masomo y’Ubumenyi mu bya Gisirikare “Military Science”.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *