Gasabo: abana b’abakobwa barasabwa kwirinda ibishuko badatwara inda zitateganyijwe

0

Buri mwaka, tariki ya 11 Ukwakira 2024, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, ibyo birori byabereye ku kigo cy’amashuri cya “G.S de Kagugu Catholic” mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya,  n’abafatanyabikorwa aribo “AHF Rwanda” hitabiriye Abanyeshuri bagera ku 100.

Kuri uwo munsi abana b’abakobwa bahawe ibiganiro bitandukanye bibakangurira kwita ku buzima bwabo no gukomeza kwiga kugira ngo bashobore kugera ku ntego zabo, inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no gushyiraho ingamba zo kubafasha kugera ku nzozi zabo. Havuzwe kandi  ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere, cyane ku isuku mu gihe cy’imihango, abakobwa bahawe inyigisho kuguma mw’ishuri, kwirinda inda zitateganyijwe.

Mushimiyimana Naome, umwarimu akaba n’umuyobozi ushinzwe abana b’abakobwa muri G.S de Kagugu Catholic, na we yashimangiye ko iki gikorwa ari ingenzi cyane. Yadutangarije agira ati, “Buri kintu cyose kigira umumaro, uyu munsi twizihije umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, natwe tugira abana b’abakobwa, abakobwa bacu kuba twahura tukaganirizwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ku bijyanye n’uko twakwirinda cyangwa abana bakwirinda gutwara inda zitateganyijwe, n’uko bakwirinda ibishuko ni ibintu by’agaciro cyane, kuba twongeye tukabyiga, abana bakaganirizwa”.

Mushimiyimana Naome, umwarimu akaba n’umuyobozi ushinzwe abana b’abakobwa muri G.S de Kagugu Catholic

Sylvie Inyange, umuganga mu bitaro bya CHUK, akaba umwe mu batanze ibiganiro muri uwo muhango, yatanze impanuro zifasha abakobwa b’abangavu kwirinda ibishuko no kugera ku nzozi zabo.

Yavuze ati, “Ubutumwa nageneye abana b’abakobwa uyu munsi, ni ukutitinya no kugera ku nzozi bafite. Mbona ikibazo cy’inda ziterwa abangavu giterwa n’ibintu byinshi, kugira ngo gikemuke, icyambere ni ubukangurambaga, tukabibamenyesha abo abana kandi bigahera mu rugo. Iyo ababyeyi bawe bakubwiye ikintu akenshi ntukibagirwa kuruta uko wakiga ku ishuri, babisobanukiwe neza byagabanya cyane ibyago byo gutwara izo nda”.

Sylvie Inyange, umuganga mu bitaro bya CHUK

Umwe mu banyeshuri ba G.S Kagugu Catholic, wiga mu mwaka 3 wisumbuye, ati, “Ikintu cya mbere nkuye mu nyigisho twahawe, urabona abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu bagira impinduka ku mubiri, ikindi iyo umaze gukura hari ubwo uhura n’ibishuko byinshi byatuma ushobora gutwara inda zitateganyijwe cyangwa ugahura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, rero ikintu nizemo ni uko ngomba kwitwara neza, kugira ngo ngere ku nzozi zanjye ngomba nirinda ikintu cyose cyanjyana muri ibyo bishuko”.

Nk’uko Patience Murungi, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Politiki n’Iyamamazabikorwa muri AHF Rwanda, we yavuze no guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu ari urugamba rukwiye gufatirwa n’icyemezo gikomeye. Yadutangarije avuga ati, “Uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa hari byinshi byagiye bigerwaho ari no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, ko buri mwana wese areshya n’undi, turi gukora ubuvugizi kugira ngo ikibazo cy’abana baterwa inda gicike burundu, ariko mbere na mbere wowe ubwawe urasabwa kwirinda, kuko igihugu kiragukeneye”.

Patience Murungi, Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Politiki n’Iyamamazabikorwa muri AHF- Rwanda

Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, AHF Rwanda yatanze ibikoresho by’isuku birimo ibyifashishwa mu gihe cy’imihango kugira ngo abakobwa babashe kwita ku isuku yabo no gukomeza kwiga neza.

AHF Rwanda ikomeje gahunda zayo zo kwita ku burenganzira bw’abakobwa no gufasha abangavu kwirinda ibibazo byo mu buzima. Ibirori nk’ibi bigaragaza ubufatanye mu guhashya ibibazo byugarije abakobwa mu Rwanda no gukomeza kubaka ahazaza habo heza.

AIDS Healthcare Foundation (AHF) ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu utanga ubuvuzi bugezweho ndetse n’ubuvugizi ku bantu barenga miliyoni 2 mu bihugu 47 hirya no hino ku isi, harimo Afurika, Amerika, Aziya, Pasifika, na Burayi. AHF ni umuryango munini ku isi utanga ubuvuzi ku buntu ku ndwara za Virusi itera SIDA.

   

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *