Nyarugenge: Urubyiruko rwahawe ubumenyi mu by’ubwiza n’uburanga rwiyemeje kugana isoko ry’umurimo
Mu gihe imyuga n’Ubumenyi ngiro bukomeje gukataza mu gutanga amahirwe y’akazi ku Urubyiruko 197 rwahawe impamyabushobozi, nyuma y’amezi atandatu rwari rumaze rwiga iby’ubwiza n’uburanga.

Turatsinze Remie, umwe mu bahawe impamyabumenyi avuga ko bimunyuze guhabwa Ubumenyi mu by’ubwiza n’uburanga kuko agiye kubikora kinyamwuga bityo bimugirire akamaro.
Ati” Mboneyeho n’ umwanya wo gusaba urubyiruko rugenzi rwanjye gukira amaboko mu mifuka , ahubwo rwige imyuga bituma rutiyandarika cyangwa se rutajya mu bintu byinshi byadutse Kandi by’ imburamumaro.”

Leon Pierre Rusanganwa, Umukozi muri PSF, ashimangira ku ruhare rw’abafite ibigo bikora iby’ ubwiza n’uburanga mu guteza imbere abikorera ariko no mu gutanga akazi.
Ni nyuma y’ibarura ryakozwe na MIFOTRA ifatanyije na PSF ryagaragaje ko mu Mujyi wA Kigali hari ibigo by’ubwiza n’uburanga (Saloons) 718 ndetse n’abakozi barenga 3000.

Leon Pierre Rusanganwa ibumoso
Rusanganwa yakomeje agira, Ati,”Twebwe nka PSF dukomeza guharanira ko umukozi ukora mu by’ubwiza n’uburanga adahemberwa mu ntoki, akagira amasezerano y’akazi, gusa turashima kubona harimo n’amasalo yatangiye gushyira abakozi muri “Ejo Heza” natwe rero tuzarushaho kubahuza n’ibigo by’imali ariko bari mu makoperative”

Cyiza Vedaste, umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe inyigisho za tekinike n’ Ubumenyi ngiro ( Rwanda TVET Board), avuga ko hari ikinyurano kinini hagati yabakora umwuga batarawize n’abawize ngo kuko ababyize neza bakanabiherwa impamyabushobozi barangwa n’umwihariko.

Cyiza Vedaste, umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe inyigisho za tekinike n’ Ubumenyi ngiro “Rwanda TVET Board” n’Abanyamakuru
Avuga Ati, “ Iyo umuntu yabikoraga atarize akora ibyo abona n’ibimurimo gusa iyo habayeho guhugurwa iby’igihe nk’iki cy’ amezi 6, hari abarimu b’abahanga banafite n’integanyanyigisho kandi bagendana n’ibigezweho n’uburyo bwiza babiha umunyeshuli bikazamufasha ageze ku isoko ry’umurimo”.
Ku ruhande rwa Sendika , Umunyamabanga Mukuru. Rushigajiki Haruna, agaruka ku mateka n’urugendo yakoze hagamijwe guha agaciro abakora mu ishami ry’ubwiza n’uburanga dore ko uy’umwuga utitabirwaga cyane n’abanyarwanda ahubwo ugakorwa n’abanyamahanga.

Rushigajiki Haruna, ibumoso
Yavuze Ati, “ Nubwo urugendo rukomeje, twebwe dushimangira intego yacu y’ubuvugizi, gukangurira abakora mu ishami ry’ubwiza n’uburanga kumenya uburenganzira bwabo harimo kugira amategeko y’akazi kuko harimo abacikishije amashuli kubera ubukene bacuruzaga inyanya mu kajagali ariko uyu munsi barapiganwa ndetse bakanakenerwa ku isoko ry’umurimo”.
Nsanzimana Emmanuel, umaze imyaka 15 mu mwuga w’ubwiza n’uburanga aho asokoza abagore, ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gusangiza ubu bumenyi urubyiruko.

Akomeza avuga Ati, “Igitekerezo cyacu cyagize intsinzi kuko “MINEDUC” yagihaye agaciro muri gahunda isanzwe ifite mu guteza imbere urubyiruko iduha iby’ingenzi harimo n’ibyumba byigishirizwamo, ubu Sendika nayo iri mu rugamba rwo gukemura byinshi birimo uburenganzira bw’umukozi bwo kudahemberwa mu ntoki akagira amasezerano y’akazi n’ibindi”.
Mu gihe ibarurishamibare rigaragaza ko abagabo ari bake kurusha abagore mu bari kwitabira kwiga umwuga w’ubwiza n’uburanga, Nsanzimana Emmanuel avuga ibi bitanga icyizere ngo kuko abashinze umwuga w’ubwiza n’uburanga witabirwaga cyane n’abagore.

Iki gikorwa gikubiye mu ntego y’imyaka 5 ya Leta y’U Rwanda yihaye ikubiyemo guteza imbere imirimo itanga akazi uturuka ku bumenyi ngiro itanga akazi ku rubyiruko.
Ibi byatekerejweho ahanini na Minisiteri y’uburezi ndetse na Sendika “HAWU” ifite mu nshingano abakora mu ishami ry’ubwiza n’uburanga, ikaba imaze guhugura abantu ibihumbi 3000 bose ubu bari ku isoko ry’umurimo.








Amani Ntakandi
Amahoronews.com
