DR Congo: General Cirimwami yaje n’abanyamakuru aje kwerekana ko Sake aribo bayifite ahasiga ubuzima

0

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC / M23, Kanyuka Lawrence ko General Majoro Peter Cirimwami yapfuye mu ma saa sita z’ijoro, Abarwanyi ba AFC / M23 bari bamanutse mu misozi ya Sake baza baje gutabara abaturage bamaze imyaka bacunaguzwa na Leta ya Kinshasa, ubwoba bwatashye FARDC, FDLR na Wazalendo bariruka gusa nyuma haza umusada wa SADC na Monusco.

General  Majoro Peter Cirimwami yarashwe mu nda arapfa

M23 yanze kurwanya Monusco kuko ari “UN” kandi ntamuntu ubarwanya, bahise basohora itangaza bamenyesha Monusco ko nibakomeza kubitambika bari bubarase.

Mu kanya wavuga kagahenge, nibwo General Cirimwami yagiye gusura FARDC, FDLR na Wazalend I Sake, inyuma gato yahari Sadec na Monusco ako kanya amafoto yarafashwe bashaka kugaragaza babeshya abaturage ko Sake nta kibazo gihari, uretseko we yari afite ubwoba kuko yari abizi ko M23 iri hafi aho, kandi ntiyibeshye, M23 muri bwabuhanga bwabo bari bari kureba ibyabaga byose.

Amakuru twameye n’uko, General Cirimwami, yaje i Sake nka saa saba cyangwa se saa munani z’amanywa azanye n’abanyamakuru benshi aje kwerekana ko Sake aribo bayifite.

Nk’uko amayeli y’Intare za Sarabwe “M23” igira yari yaretse umuhanda iwurekera “Monusco” na SADC, umuhanda wari muri “FARDC” Gusa “M23” bari mu nkengero zawo hose, Cirimwami rero yaje kuryoherwa akomeza imbere adamaraye igituza imbere kaho yibereye muri sporo.

Force ya M23 yarivuye, Nzuro niyo yamurashe, Nzuro yari yatinze kuvamo, nyuma yo kuvamo force yahavuye niyo yahagitse abasirikare ba “FARDC”, Cirimwami yari kumwe n’abandi basirikare benshi harimo n’aba colonel 4, Cirimwami yaje kuraswa neza saa saba n’iminota 44 z’ijoro, arasirwa Gasenges aba colonel 3 bahita bahasiga ubuzima harimo na General Cirimwami.

Peter Cirimwami yarashwe mu nda, yahise ajyanwa i Kinshasa, aho yaguye kubera ibikomere byaho yarashwe nubwo abaganga bagerageje ku mwitaho ntibyakunda asezera Isi mu bitaro bya gisirikare bya “Camp Colonel Tshatshi”.

Icyemezo cyafashwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, mu mujyi wa Kinshasa. Umukuru w’igihugu, Félix Tshisekedi, yategetse guverinoma n’abayobozi b’igisirikare gutegura umuhango wo gushyingura mu cyubahiro, nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya abivuga.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *