Rubavu / Nyundo: Kwegerezwa ubuvuzi ku ndwara y’imidido byagabanyije akato

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubuzima (RBC) bwerekanye ko indwara y’imidido (ibitimbo) ikomeje kubangamira ubuzima, ariko abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubuvuzi n’ubukangurambaga kuri iyi ndwara byatumye akato n’ivangura byari bihari bikendera.

Bamwe muri aba baturage babwiye Amahoronews.com ko nyuma yo kwakira serivisi z’ubuvuzi no kumva neza indwara y’imidido (“Podoconiosis”), batangiye kwisanzura mu muryango Nyarwanda, bigatuma bagira icyizere cyo gukira
Umukambwe wazahajwe n’idwara y’imidido ndetse uyigendanye imyaka hafi 55, Mvugebaryane Kabimba, utuye mu Murenge wa Nyamyumba, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kugana ibigo nderabuzima, avuga ko mbere yaho yabaga mu kiziriko cy’akato, ariko ubu abasha kwivuriza no kwitabwaho.

Yatangiye avuga ati: “Narwaye imidido mfite imyaka 18, umukobwa nagiye nsaba aranyanga kubera ko nari ndwaye ibitimbo. Ariko ubu, kuva abakangurambaga baje bakadufasha kumenya uko dushobora kubona imiti ku Nyundo, maze umwaka ndi kwivuriza hano, kandi imiti ikomeje kudufasha.”
Tuyishime Primitive, utuye mu Murenge wa Nyundo, na we yagaragaje uburyo yagiye ahura n’akato, ariko ubu akaba yishimira uburyo agenda akira kubera ubuvuzi bukomeje kugera ku baturage.

Ati: “Baranenaga kubera ko ibirenge byagezaho birabyimba nkambara rugabire, kandi byabaga byarateye akato, ariko ubu ibintu biragenda bihinduka kuko tuza kwivuza tukabona impinduka zigaragara ku birenge, abantu basigaye batumenya nk’abantu bafite ubushobozi bwo gukira”.
Nyirazogeye Seraphina, umwe mu bahabwa serivisi zo kuvurwa indwara y’imidido, yashimangiye ko ubu akato kagabanutse ku buryo agira amahoro mu muryango, ati: “Twari tumenyerewe nka ba nyirabitimbo, ariko ubu abantu bamenye ko dushobora gukira no kwambara inkweto. Nta wukidutoteza nk’uko byari bimeze mbere.”
Niyitegeka Theophile, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo, avuga ko imidido ari indwara ivurwa igakira, gusa bitwara igihe kirekire kubera ko abayihereranye bari baramaze igihe kinini batabona ubuvuzi. Avuga ko ubukangurambaga bwakozwe bwafashije kugabanya akato no gufasha abaturage kumva neza indwara n’ubuvuzi bwagenewe gukemura ikibazo.

Theophile, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo
Ati: “Kuba abantu barahohoterwaga ni byo byari bikomeye, ariko uko twakoze ubukangurambaga duhereye ku bajyanama b’ubuzima n’abayobozi b’inzego z’ibanze, turabona ko abaturage basobanukiwe, bakaba batangiye kumva ko umuturage atari uwo guhezwa, ahubwo ari umuntu ugomba gufashwa.”
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Hitiyaremye Nathan, yasabye abantu guhindura imyumvire ku barwaye imidido, avuga ko iyo abantu bahuye n’indwara ititabwaho neza nk’imidido, bakeneye ubufasha kugira ngo bagire icyizere cy’ubuzima. Ati, “Iyo twikuramo abaturage bafite imyumvire y’uko indwara y’imidido ari amarozi, ntitwafasha abantu gukira. Icyo abantu bakwiye kumva ni uko ubufasha aribwo buruta byose.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, Hitiyaremye Nathan aganiriza abarwayi b’imidido mu kigo Nderabuzima cya Nyundo
Mu Karere ka Rubavu, Ikigo Nderabuzima cya Nyundo kibarura abarwayi b’imidido basaga 171, muri bo abagera ku 100 bigaragara ko bakira, ndetse bamwe bashobora kwambara inkweto mu buryo busanzwe nta mbogamizi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2017-2018 bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwaye imidido barenga ibihumbi 6. Kugeza ubu, abarwaye imidido bamaze kwitabwaho ku bufatanye n’umuryango Heart and Sole Africa (HASA) bagera ku 1200, bituma gahunda ya Leta yo kwita ku barwayi b’imidido igeze ku ntera nziza.
Iyi ndwara ibarizwa mu gice cy’indwara 20 zititaweho uko bikwiye zigaragazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), kandi ibarizwa mu ndwara zitandura.
Amani Ntakandi
Amahoronews.com