Bugesera / Rweru: Abaturage barasobanukiwe ko ibibembe ari indwara ishobora kuvurwa igakira

0

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru, basobanukiwe ko ibibembe  atari indwara y’ubupfumu, ahubwo ari indwara ishobora kuvurwa no gukira, bigatera impinduka nziza mu mibereho yabo

Ibi byagaragaye ubwo abanyamakuru bitabiraga ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zidakunze kwitabwaho, bwateguwe n’Urugaga rw’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Virusi itera SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu (RNGOF), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Bizimungu Ernest, umwe mu barwayi b’ibibembe bavuwe, yavuze ko yamaze imyaka ine atazi ko arwaye indwara y’ibibembe, ibi bikaba byamuteye gutakaza amafaranga menshi mu buvuzi busanzwe, atazi neza ko ari indwara ishobora gukira.

Bizimungu Ernest

Yagize ati, “Nababajwe n’indwara y’ibibembe ntabimenye mu myaka ine maze nyirwaye ntabizi. Nahuye  n’umurwayi w’ibibembe, angirira inama yo kujya kwa muganga. Abaganga baransuzumye bansanga nyirwaye, mfata imiti kandi ubu ndarushaho kuba neza. Natangiye kuvurwa bwa mbere n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800, bambeshye bavuga ko ari amarozi, ariko nkimara kubimenya nasanze ari indwara ikomeye cyane”.

Mukankwaya Seraphina

Mukankwaya Seraphina nawe yari arwaye indwara y’ibibembe, ariko abaganga bamufashije kumenya uko yavurwa. Ati, “Abaganga baje mu mudugudu wacu bavuga ko umuntu ufite ibara ryose ku mubiri we agomba kujya kumusuzuma, maze basanga mfite ibibembe. Icyo gihe nibwo natangiye kuvurwa, ariko ubuzima bwanjye bwahindutse, ubu ndi kuvurwa. Ndasaba abatekereza ko ibibembe ari amarozi kugira ngo bahindure imyumvire yabo. Niba ufite ibimenyetso by’iyi ndwara, jya kwa muganga kugira ngo usuzumwe.

Rukundu Pierre Celestin, Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Nzangwa ushinzwe serivisi z’indwara z’ibibembe n’igituntu, asobanura ko iyi ndwara uyanduye agenda atera ibimenyetso buhoro buhoro.

Rukundu Pierre Celestin, Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Nzangwa

Ati, “Ibibembe ni indwara nk’izindi zose, ni indwara ikwirakwira mu mubiri, ushobora kubaho umwaka wanduye, ukaba ufite iyo ndwara ariko nta bimenyetso ufite. Icyakora, ibimenyetso iyo bigaragara, ntabwo bigaragara cyane, ni yo mpamvu bamwe bajya kwa muganga batinze. Iyi ndwara iravurwa kandi irakira, cyane cyane iyo umuntu abimenye hakiri kare. Ingaruka ntabwo zizaba zihari, ariko niba tubonye umuntu utavuwe neza, tumuvura ariko akomeza kugendana n’ingaruka nyuma”. 

Pierre Celestin yakomeje avuga ko muri Bugesera, abaturage bazi ko ibibembe ari indwara ivurwa, kandi igihe umuntu atavuwe mu gihe gikwiye, ashobora gukira ariko akagira ibikomere bisigaye.

Nshimiyimana Kizito, Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima “RBC” mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ubuhumekero, asaba abaturage kwirinda gutinda kwipimisha indwara y’ibibembe, kuko iyo usanganywe ibibembe uba ufite amahirwe yo gukira.

Ati. “Indwara y’ibibembe ni indwara itandura ariko ivurwa nk’izindi ndwara. Abantu bagomba gupimwa no kuvurwa hakiri kare mbere y’uko bagira ingaruka mbi, kuko ibyo abantu benshi batekereza nk’indwara ni ingaruka mbi zitagaragara, turifuza ko umuntu wese ufite ibara ku ruhu adasobanukiwe neza ritaryaryata ku ruhu nagane ivuriro, ryaba ryitaryaryata cyangwa riryaryata nagane ikigo nderabuzima cyangwa ivuriro rimwegereye kugira ngo abone ubufasha”. 

Nshimiyimana Kizito, Umukozi mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima “RBC”

Kuri ubu ikigo Nderabuzima cya Nzangwa kiri m’Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera kiri kwakira abarwayi b’ibibembe kandi gikomeje gutanga serivisi z’ubuvuzi ku bantu bagera kuri 5.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima cya Nzangwa igaragaza ko mu myaka icumi ishize, abagera kuri 29 bamaze kuvurwa bagakira.

Umurwayi akoresha amagenzura y’uburwayi bwe kwa muganga, buri mezi atatu mu gihe agifata imiti ye n’igihe ayirangije.

Mu gihe agize ibibazo nko kumva aribwa, kubyimbagana, gushyuhirana ahari amabara cyangwa mu maso cyangwa se mu ntoki no mu birenge.

Mu gihe atakaje imbaraga bundi bushya, kuremara, kugira ibibazo by’amaso, ibyo bimenyetso bivuzwe, bisabwa kuvurwa byihutirwa kuko bishobora gutera ubumuga budakira burundu.

“Ababana n’umurwayi bw’ibibembe bagomba nabo kwisuzumisha”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2024 mu Rwanda hari abarwayi bashya 29 bashya, mu gihe abarwayi bose bari 37 muri uwo mwaka.

Amani Ntakandi

Amahoronews,com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *