Abitabiriye ibiganiro basaba ko abangavu bahabwa amakuru na serivisi zo kubarinda inda zitifuzwa

0
IMRO 4

Umuryango IMRO “Ihorere Munyarwanda Organisation” uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA,  wateguye ibiganiro ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, bihuje abakora mu miryango itari iya Leta n’inzego za Leta.

Rosine Izabayo ushinzwe Porogaramu z’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ubuvugizi mu muryango Ihorere Munyarwanda, avuze ati, “Iki gikorwa kigamije kwiga ku kibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe no kubona uburyo bwo kwirinda inda”.

Akomeza avuga ati, “Twatumiye abantu batandukanye kugira ngo buri wese arebe uruhare yagira mu kurwanya ikibazo cyugarije abantu, imiryango muri rusange, ndetse n’Igihugu, aho buri mwaka ibipimo byiyongera mu gutwita no mu bwandu bwa virusi itera SIDA. Urabona ko haracyari ikibazo mu buzima bw’imyororokere.

Ni yo mpamvu twatumiye abari muri Leta na Sosiyete Sivile kugira ngo buri wese atubwire uruhare rwe n’ibyo buri wese yasaba mugenzi we kugira ngo iki kibazo gishakirwe umuti.”

Rosine Izabayo avuga ko hakenewe kongera amakuru ku bana, ababyeyi, n’abayobozi mu rwego rwo kurwanya ingaruka z’ibura ry’amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Ikibazo cy’ubukene n’ingaruka zacyo ku iterambere ry’Igihugu: Abo bafashijwe kuva mu bukene bashobora guteza imbere umuryango n’Igihugu.

Hariho ikibazo cy’ubukene nubwo Igihugu gitera imbere. Usanga hari abantu bamwe bibasiwe n’ubukene, bagateza ibibazo mu gihugu.

Abo bantu baramutse bafashijwe kuva mu bukene, umuryango wabo ukazamukana n’iterambere ry’Igihugu, byagira uruhare mu mibereho myiza y’abagize umuryango.

Ibi abitabiriye ibiganiro babihera ku kuba hari ababyeyi bajya mu mico itari myiza, nk’ubusambanyi, kugira ngo babone icyo bagaburira abana.

Dr. Anicet Nzabonimpa

Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko ari ngombwa kuganira ku bibazo by’abangavu, cyane cyane ku nda ziterwa abangavu, no ku buryo babona amakuru na serivisi zo kubarinda inda zitifuza.

Yakomeje avuga ko iyo umukobwa atwaye inda agifite imyaka mike, hari igihe kubyara bimugora akaba yakomereka abyara, cyangwa agakomereka igihe ashatse kuyivanamo mu buryo butemewe.

Akomeza avuga mu muco nyarwanda, akenshi bavuga ko gutwara inda ari igisebo, ugasanga umukobwa watwaye inda byangiza imibanire ye n’abo bari kumwe mu muryango nk’ababyeyi n’abavandimwe be, ndetse n’umuryango mugari muri rusange.

Ikindi ugasanga bari kumwishisha cyangwa bamufata nk’uwakoze amahano cyangwa icyaha, witwaye nabi, bikamuviramo guhabwa akato, bigatuma na we yigunga, bikaba byamugiraho ingaruka mu mitekerereze.

Dr. Nzabonimpa, yashoje agira ati: “Gutwara inda ku mukobwa muto bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwe, harimo no kumva asuzuguriwe mu muryango”.

Muri ibyo biganiro, bagaragaje ibindi bibazo bishobora gutuma umwana w’umukobwa yatwara inda, ndetse bagaragaza n’ingamba zashyirwa mu bikorwa kugira ngo umwana w’umukobwa yisanzure haba mu muryango, ku ishuri cyangwa ahandi hose ari.

Bagize bati, “Umukobwa agomba guhabwa amakuru ku gihe, banamuhe impanuro zijyanye n’indangagaciro agomba kugenderaho kugira ngo yitware neza, yirinde kandi adashukishwa ibintu bidafite umumaro, bikaba byamukururira gutwara inda”.

Havuzwe kandi ku amategeko n’imikoreshereze ya politiki mu Rwanda byanditse neza, ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ikibazo

Abatanga serivisi bashobora kutagira amakuru ahagije cyangwa bagakurikiza imyumvire ya kera, bigatuma batita ku rubyiruko neza, bikagira ingaruka ku ngimbi n’abangavu.

Abitabiriye ibiganiro basabye ko abangavu bahabwa amakuru n’ serivisi zo kubarinda inda zitifuzwa, kuko kutabifashwamo bishobora kubaviramo ibindi bibazo by’ubuzima, ubukene, n’imibanire mu muryango.

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *