Impfu z’abana zagabanutse ku kigero cya 50%, kandi 96% by’abafite ubwandu bwa HIV bazi uko bahagaze
Minisiteri y’Ubuzima yamuritse ibyagezweho mu myaka itanu muri gahunda ya “HSSP IV”, itangiza indi gahunda izageza mu 2029.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagaragaje intambwe ishimishije mu byerekeye ubuzima, aho 95% by’ababyeyi babyarira kwa muganga, impfu z’abana zavuyeho ku kigero cya 50%, ndetse 96% by’abafite ubwandu bwa HIV bamenye uko bahagaze.

Minisiteri y’Ubuzima yerekanye kandi ko iby’iterambere mu buzima bihuye na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) n’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs
Minisiteri ivuga kandi ko hafi 95% by’ababyeyi babyarira kwa muganga, impfu z’abana zavuye ku 210 zisigara ku 105 ku bana ibihumbi 100 bavutse. Indwara zishobora kwirindwa zaragabanutse, malariya igabanuka ku kigero cya 85% mu Rwanda.
Muri gahunda ya HSSP IV, 96% by’abafite ubwandu bwa HIV bazi uko bahagaze, 97% bari ku miti bagabanya ubwandu. Indwara zitandura zitaweho, igipimo cy’abantu bafite ibyago cyo kuzisanga kigabanyuka kuva kuri 16.4% kigereranye na 7.1%.
Minisiteri y’Ubuzima yerekanye ko gahunda ya ‘4×4’ iri guteza imbere ubuvuzi binyuze mu kongera abaganga b’inzobere.
Abaganga b’inzobere 40 boherejwe mu bitaro byigisha, porogaramu yo guhugura abaganga mu kuvura abagore n’ababyeyi yatangijwe.
Dr.Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko hari ibyagezweho mu buzima, ariko ko hari n’ibitaragerwaho, nk’igwingira rikiri kuri 33.1%, abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu baracyari 45 ku bana 1,000, ariko 97% by’amavuriro rusange abona amazi meza.
Yavuze ati, “Nta na kimwe cyari gushoboka hatabayeho umusanzu wa buri wese mu buzima, nd’asaba kandi kongera kwiyemeza no gukomeza ubufatanye mu kugera ku ntego z’ubuzima, tuzashora imari mu bushakashatsi, ikoranabuhanga n’ibinyabuzima mu buvuzi kugira ngo duteze imbere sisitemu y’ubuzima”.
Yashoje avuga ko hazongerwa ishoramari mu buvuzi kugira ngo nta Munyarwanda usigare atabona ubuvuzi kubera ubushobozi buke.
Hazongerwa abakozi b’ubuzima, serivisi z’ubuvuzi ku bigo nderabuzima zizakomeza kunozwa kugira ngo zigezwe kuri buri Munyarwanda.
Amani Ntakandi
