DRC na M23 mu mugambi wo kurangiza intambara

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba uyirwanya wa M23 bemeranyije kuba bahagaritse imirwano, “nyuma y’ibiganiro byo kubwizanya ukuri kandi byubaka” bagiranye i Doha ku buhuza bwa Qatar.
Mu itangazo ryanditse mu magambo amwe mu Gifaransa ariko buri ruhande rwasohoye ukwarwo ku wa kane, Kinshasa na M23 bavuga ko bongeye gushimangira “guhagarika imirwano aka kanya, kureka bidasubirwaho imvugo iyo ari yo yose irimo urwango no gutera ubwoba”.
Basabye abaturage na bo “gukurikiza ibi byiyemejwe”.
DRC na M23 bavuga ko bemeranyije “gukora ngo hagerwe ku gahenge kagomba gutuma imirwano ihagarara mu buryo bw’ingirakamaro [burambye]”, hagamijwe “kurangiza intambara mu mahoro”.
Uku ni ko guhagarika imirwano kwa mbere kwiyemejwe kuva ibiganiro byo muri Qatar bitangiye, nyuma yuko M23 ifashe Goma mu mpera ya Mutarama (1), ikavuga ko ishaka “kubohora Congo yose” na Kinshasa ikavuga ko itazigera iganira na M23.
Hari hashize ibyumweru bibiri amakuru avuga ko ibiganiro byatangiye i Doha hagati y’impande zombi ariko nta cyo buri ruhande rwari rwagatangaje ku mugaragaro.
Umuhuza Qatar yavuze ko ibi byagezweho n’impande zombi bikurikiye inama yo ku itariki ya 18 Werurwe (3) uyu mwaka hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC yabereye i Doha, bagahuzwa na Emiri wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Qatar Majed al-Ansari yavuze ko iki gihugu gishimishijwe no kubona “ibikorwa by’ubufatanye n’iri tangazo rihuriweho hagati ya DRC na M23”.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga X, al-Ansari yagize ati: “Leta ya Qatar irashishikariza impande zombi gukomeza ibi biganiro mu mwuka wubaka, zikora mu kuganisha ku masezerano ahuye [ajyanye] n’ibyifuzo by’amahoro n’iterambere by’Abanye-Congo .”
Itangazo rya Kinshasa ryashyizweho umukono na Papy Mbuyi Kanguvu uhagarariye intumwa zayo mu biganiro, mu gihe irya M23 ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka.
Impande zombi zivuga ko zemeye kubahiriza ibyo ziyemeje, bikazafungura “inzira yerekeza ku biganiro byubaka byo kugarura amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no mu karere”.
Bagize bati: “Ibyo biganiro biziga ku mpamvu zimbitse z’amakuba ariho ubu no ku buryo bwo kurangiza intambara muri teritwari zo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”
Impande zombi zavuze ko zikurikiza “aka kanya” ibyo ziyemeje “mu gihe cyose cy’ibiganiro no kugeza ku musozo wabyo”.
DRC na M23 bashimiye byimazeyo leta ya Qatar “ku bw’ibikorwa byayo bikomeje no kwiyemeza kwayo kutajegajega mu gukoresha ibi biganiro by’amahoro bitanga umusanzu wo gukomeza ibiganiro no guteza imbere ubwumvikane bw’impande zombi”.
Kinshasa na M23 batangaje ibi nyuma yuko ku wa kane w’icyumweru gishize, Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida w’Amerika Donald Trump kuri Afurika, avuze ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC ndetse na M23 igashyira intwaro hasi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Kinshasa, ONU n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Leta y’u Rwanda irabihakana, ikavuga ko ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa DRC ari icy’Abanye-Congo ubwabo, biganjemo Abatutsi, baharanira uburenganzira bwabo, Kinshasa yananiwe gucyemura.
Gaston K.Rwaka
Amahoronews.com