Ba nyiri salon mu mujyi wa Kigali baratabaza igihombo batezwa n’abakozi basaba avansi, ntibakore, bagahita bigendera

0

Abashoramari bakora umwuga wo kogosha no gutunganya uburanga mu mujyi wa Kigali bavuga ko bahangayikishijwe n’igihombo gikabije batezwa n’abakozi babo, bamwe muri bo bagasaba amafaranga y’”avansi” bataratangira akazi, ntibakore ibyo bumvikanyeho, bakigendera, abandi bakarangwa n’imyitwarire idahwitse. 

Ingabire Anne, umwe mu bashoramari bakorera muri imwe muri salon zikorera ahitwa kwa Rubangura, yagize ati, “Ubu hari uwo nahaye miliyoni ebyiri ngo aze ankorere muri salon ntiyaza. Namusanze muri iyi nama turimo hano kuri Lemigo Hotel nawe ari umushoramari, yashinze salon ye. Numijwe, ariko nabwiye abayobozi ba “BMA” ikibazo cyanjye kugira ngo bazamfashe kugaruza amafaranga yanjye.”

Ingabire Anne

Mukayiranga, ukorera muri salon imwe iri muri Gare yo mu Mujyi wa Kigali, nawe ashimangira ko bamwe mu bakozi babashyira mu kangaratete.

Yavuze ati, “Baratunaniza ku buryo ubura icyo ubakorera. Benshi ni abasinzi, abandi ni indaya. Iyo ubahaye amafaranga ya avansi ntiwongera kubabona.”

Yongeraho ko hari n’abakoresha uburyo bushya bwo kugukodesha aho asanzwe akorera, ukamuha inzu n’ibikoresho ariko bakamwishyura buri gihe, kubera ko ariwe wari usanzwe afite abo bakiriya yakoreraga.

Yakomje avuga kandi ko hari uwabimusabye aramwemerera kugirango abone amahoro yo kudaserera nabo, ubu akodesha inzu nawe akakodesha iseta imbere mu nzu akimenya ariko nawe akamwishyura mbere y’ukwezi.”

Uzabakiriho Claudien, ushinzwe amahugurwa ku misoro mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), yavuze ko imikorere y’ishyirahamwe ry’abakora umwuga w’ubwiza (Beauty Makers Association – BMA) iri mu bituma igihugu gihomba imisoro ndetse n’abogoshi ubwabo ntibiteganyirize.

Uzabakiriho Claudien, ushinzwe amahugurwa ku misoro mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA)

Ati, “Amafaranga baha abakozi mbere y’uko batangira akazi, bita ‘avansi’, nta masezerano ayagenga. Ni nk’aho umuntu aguhaye ideni. Twabasabye kujya babishyurira kuri banki kugira ngo hakorwe igenzura ryimbitse ku byinjira n’ibisohoka.”

Yakomeje asaba abakoresha ko bahemba abakozi babo mu buryo bumenyekana, bubahiriza amategeko, kandi bagatanga umusoro ku mushahara.

Akomeza agira ati, “Nibakomeza kubakoresha batabishyura ku buryo bwemewe, tuzabafata nk’abakora nk’abakonsilita (‘consultants’), kandi kubasorera nk’abakonsilita birahenze.”

Nyirazana Adeline, Umuyobozi wa BMA, yavuze ko ibibazo biri gukemurwa biciye mu mavugurura. Ati, “Twamenyereye gufata abakozi nk’abanyakabyizi, ariko “RRA” yagaragaje ko ibyo bidakwiye. Ubu turimo kubahindurira imikorere bagahabwa amasezerano nk’abakozi bahoraho.”

Nyirazana Adeline, Umuyobozi wa BMA

Leon Pierre Rusanganwa, ushinzwe umutekano n’ubuzima bw’abakozi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), yasabye abashoramari guha agaciro ishyirahamwe ryabo, kuko ariryo rifite ubushobozi bwo kubafasha gukemura ibibazo no kubateza imbere.

Yakomeje avuga kandi ko bagomba kwirida gukoresha amavuta (produit) zataye igihe kuko zakwangiza uruhu rwabakiriya babo.

Yongeraho ko bahuguwe ku misoro bagomba gutanga irimo, Umusoro ku nyungu, Ipatante, Umusoro ku bikoresho by’ubwiza bitumizwa hanze. Yabasabye kandi kwirinda gukoresha amavuta yarengeje igihe kuko ashobora kwangiza uruhu rw’abakiriya babo.

Leon Pierre Rusanganwa, ushinzwe umutekano n’ubuzima bw’abakozi mu Rugaga rw’Abikorera (PSF)

Abashoramari bemeza ko igihombo bakomeje guhura nacyo gishingiye ku kuba badashyira hamwe ngo bahagarike igikorwa cyo guha abakozi avansi bataratangira akazi.

Hari ababazwa no kubona umukozi asaba avansi ahantu hatandukanye, ntakorere n’aho na hamwe, umukoresha akajyana ikibazo kuri RIB agasubizwa ku kagari, nako kakamwohereza ku bunzi kugeza umukoresha ananiwe agafunga salon. Hari n’abavuga ko ibi byatumye bacibwa intege, bagafungwa na banki zabahaye inguzanyo.

Amani Ntakandi

Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *