Hakozwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’amazi y’ibiyaga bitanu bikomeye mu Rwanda

0

default

Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) cyakoze igishushanyo mbonera kigaragaza imirimo yemerewe gukorerwa mu biyaga bitanu bikomeye, ndetse n’ubuso buri gikorwa kigomba gukorerwaho.

Iyi mirimo irimo gukwirakwiza amazi meza, kuhira imyaka, ubworozi bw’amafi, uburobyi rusange, ubukerarugendo, imyidagaduro, ingendo zo mu mazi ndetse n’ubucukuzi bwa gazi kamere mu kiyaga cya Kivu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’iki kigo, Richard Nyirishema, yavuze ko iki gishushanyo mbonera cyakozwe hagamijwe kunoza imikoreshereze y’amazi yo mu biyaga no kugabanya amakimbirane ashobora guterwa no kuyakoresha nabi.

Ati: “Amazi yo mu biyaga akoreshwa n’abantu mu bikorwa bitandukanye nko mu bworozi bw’amafi, imyidagaduro, gutwara abantu n’ibintu mu bwato n’ibindi. Iyo abantu bakoresha amazi batagize uburyo bunoze bwo kuyakoresha cyangwa aho babyemerewe kubikorera, hashobora kuvuka amakimbirane hagati yabo.”

Ku ikubitiro, igishushanyo mbonera cyakorewe ku biyaga bitanu bikunze gukoreshwa cyane, ari byo: Muhazi, Kivu, Burera, Ruhondo na Mugesera.

Vital Munyandinda, Umuyobozi ushinzwe gutanga impushya zo gukoresha amazi muri RWB, yavuze ko iki gishushanyo mbonera cyakozwe kigendeye ku bindi bishushanyo mbonera bisanzwe bihari, kugira ngo habeho guhuza ibikorwa bitandukanye.

Ati: “Mu kugena iki gishushanyo mbonera twagendeye ku yandi mashushanyo mbonera asanzwe ahari, kugira ngo hatagira ibibangamirana. Urugero, aho hateganyijwe ubukerarugendo ku mazi ntihagenewe ibindi bikorwa ku butaka bihabujije.”

Abashoramari bifuza gukorera ibikorwa muri ibi biyaga barasabwa kubanza gusaba uruhushya rwo gukoresha amazi, rutangwa na RWB.

Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko buteganya no gukora igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’amazi ku bindi biyaga bisigaye mu gihugu.

Amani Ntakandi

amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *