Itangwa ry’amaraso mu Rwanda mu mibare:Ayo mu bwoko bwa O+ yatanzwe ku bwinshi

0

Iyo uganiriye n’ abanyarwanda bigaragara ko bamaze gusobanukirwa gahunda yo gutanga amaraso na cyane ko yifashishwa mu gutabara imbabare ziri mu bitaro bitandukanye mu gihugu aho mu 2024 hatanzwe udusashe tw’amaraso 84.383.

Abatuye mu Karere ka Musanze bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso ku bwinshi

Imibare ya RBC igaragaza ko maraso yo mu bwoko bwa O+ yatanzwe ari udusashe 40.291, aya O- hatanzwe 3431, amaraso ya A+ yatanzwe yanganaga n’udusashe 20.007 mu gihe amaraso ya A- yatanzwe yanganaga n’udusashe 1124.

Hatanzwe kandi udusashe tw’amaraso ya B+ tungana 15.137 mu gihe aya B- yanganaga n’udusashe 831 na ho aya AB+ yanganaga n’udusashe 3.393 mu gihe hatanzwe aya AB- angana n’udusashe 169.

Imibare ya RBC igaragaza ko O+ ari yo maraso yatanzwe ari menshi cyane kuko yihariye 47,75% by’amaraso yatanzwe. Ayatanzwe ari make ni aya na AB- angana na 0,2% by’amaraso yose.

Amaraso yose yatanzwe n’abaturage 58.688, barimo abagore 16.366 bangana na 27,89% mu gihe abagabo ari 42.322 bangana na 72,11%.

Impuguke mu gushaka abatanga amaraso n’imboni z’amaso, mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso NCBT, Tuyishimire Moïse yabwiye Amahoronews ko abagabo ari bo bagize uruhare runini kuko batanze udusashe 59.394 tungana na 70.39% by’utwatanzwe twose mu gihe abagore batanze udusashe tw’amaraso 24.989 bingana na 29.61%.

Abantu batanze amaraso bafite O+ bari 26.564 bangana na 45,26%, abayatanze bafite 0- bari 2246. Abatanze amaraso yo mu bwoko bwa A+ bari 17.070 bangana 29,09% mu gihe abatanze A- bangana na 693 bangana na 1,18%.

Abatanze amaraso ya B+ banganaga na 9367 bahwanye na 15,96% na ho abatanze amaraso ya B- banganaga na 483 bangana na 1,82%.

Ni mu gihe abatanze amaraso yo mu bwoko bwa AB+ banganaga na 2111 bahwanye na 3,60% na ho ba AB- banganaga na 154 bahwanye 0,26%.

Tuyishimire ati “Umujyi wa Kigali ni wo uza ku isonga mu gutanga amaraso menshi, aho watanze udusashe 27.259, imibare ingana na 32%. Yatanzwe n’abantu 18.830 barimo abagabo 13.323 bangana na 22,7% abagore 5.507 bangana na 9,38%.”

Bagirishya Eugene yashimiwe nk’umuntu umaze gutanga amaraso inshuro zirenga 70.

Yakomeje avuga ko Intara y’Amajyaruguru ni yo yakurikiye Abanya-Kigali mu gutabara imbabare, aho abaturage bayo batanze udusashe 14.751 bingana na 18% tw’udusashe twatanzwe twose. Yatanzwe n’abantu 10.329 barimo abagabo 7753 bangana 13,21% abagore ni 2576 bangana na 4,39%.

Intara y’Iburasirazuba ni yo yakurikiyeho. Abo batanze udusashi tw’amaraso 14.231 bingana na 17% tw’udusashi twose. Yatanzwe n’abantu 9.572 barimo abagabo 7.039 bangana na 11,99% n’abagore 2533 bangana 4,32%.

Abo mu Ntara y’Amajyepfo batanze udusashi 14.150 bingana na 17%. Twatanzwe n’abantu 10.097 barimo abagabo 7425 bangana na 12,65% abagore bari 2672 bangana na 4,55%.

Intara y’Iburengerazuba ifite abaturage batanze udusashe tw’amaraso 13.492 bingana na 16%. Yatanzwe n’antu 9.860 barimo abagabo 6.772 bangana 11,56% n’abagore 3.078 bangana na 5,24%.

Abafite imyaka iri hagati ya 18 na 25 batanze amaraso bari 27.080 bangana na 46,10% mu gihe abari hagati y’imyaka 26 na 35 banganaga na 11.242 bahwanye na 19,2%.

Abafite hagati y’imyaka 36 na 45 banganaga na 12.702 bahwanye na 21,6% mu gihe abafite imyaka kuva kuri 46 kugeza kuri 60 bari 7526 bahwanye na 12,8%. Abari hejuru y’imyaka 60 bari 138 bangana na 0,2%.

U Rwanda rukomeje gukataza mu kwihaza ku bijyanye n’amaraso akenewe kuko nko mu 2024 ibitaro byagaragaje ko byahawe amaraso byari bikeneye ku rugero rwa 99.72%.

Ubusanzwe agasashe k’amaraso atangwa kaba karimo amaraso angana na miliritiro 450 nubwo hari ibihugu bimwe na bimwe bigeza kuri miliritiro 500.

Amaraso aratangwa, akajya gutunganywa harebwa niba nta ndwara zirimo, ubundi akabikwa neza, ukeneye amaraso akayahabwa bijyanye n’ubwoko bw’amaraso afite ndetse n’ibigize amaraso akeneye.

Amaraso aba agizwe n’insoro zitukura zifasha mu gukwirakwiza umwuka mwiza (oxygène) mu mubiri akuwe mu bihaha, no gukuramo umwuka wanduye. Izo nsoro ni na zo ziha amaraso ibara ritukura.

Habamo kandi insoro zera zifasha mu kurinda umubiri kugira za ‘infections’, bacteries n’ibindi bishobora kwinjirira umubiri. Zifatwa nk’igice cy’ubwirinzi bw’umubiri.

Amaraso kandi agira igice cy’ingenzi kizwi nk’udufashi (platelets), dufasha mu gutsinisha vuba amaraso mu gihe umuntu yakomeretse.

Hari umushongi (blood plasma) udakunda gukoreshwa cyane, icyakora ukaba ufite akamaro mu kuramira abantu batakaje amazi menshi nk’abahiye, abarwaye kanseri, malaria abavuye cyane n’ibindi.

Buri mwaka, u Rwanda rukusanya umushongi ungana na litiro ibihumbi 40, hagakoreshwa byibuze nka litiro 2000 bingana na 5%, undi ugapfa ubusa.

Ibi ni yo mpamvu ku wa 11 Nyakanga 2024 hasohotse iteka rya Minisitiri rigena uburyo uwo mushongi wagurishwa mu mahanga ukajya ubyazwa umusaruro.

Abatanga amaraso bahumurijwe

Umunsi wo gutanga amaraso mu Rwanda wizihirijwe mu Karere ka Musanze, ku wa 14 Kamena 2025 ndetse Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yemeza ko bazakomeza kugira uruhare mu gutabara imbabare, aho bishobotse muri uyu mwaka bazarenza 20% by’amaraso yose atangwa ku mwaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga Amaraso mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RCBT-Kigali) Dr. Muyombo Thomas, yavuze ko gutanga amaraso mu Rwanda bihagaze neza, kuko amaraso abakeneye bayabona.

Ati “Gutanga amaraso ni uguhozaho, kuko abayatanga bageraho bagasaza cyangwa bakarwara, ari yo mpamvu duhozaho ingamba zo gushaka abashya bayatanga.”

Yanaboneyeho kumara impungenge abumva ko ushobora gutanga amaraso ukagira ikibazo, kuko agaragaza ko hari abamaze kuyatanga inshuro zirenga 75, kuko umubiri w’uyatanga uhora ukora ayandi, kandi ukayaringaniza akabaho neza.

Yanibukije abaturage kandi ko umuntu wese uheruka guhabwa amaraso kubera ikibazo cy’uburwayi runaka yemererwa kuyatanga nyuma y’amezi 12, mu gihe muganga amusuzumye agasanga nta kindi kibazo afite.

Bagirishya Eugene yabwiye itangazamakuru ati “Natangiye gutanga amaraso mfite imyaka 17 none uyu munsi mfite 44, ibi bivuze ko maze kuyatanga inshuro zirenga 70 kandi bintera ishema ryo kumva ko iyo nyatanze, haba hari umuntu cyangwa babiri nsubije ubuzima ari yo mpamvu ntashobora kubireka.”

Isesengura ry’ibitaro ku kunyurwa n’amaraso yatanzwe mu 2024 ryagaragaje ko kunyurwa biri ku kigero cya 99.72%, aho mu maraso akenewe atandukanyijwe, (blood components units) hari hakenewe udusashe 127.198 ariko habonetse 126.837 mu yatunganyijwe yose yatanzwe.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije ku bijyanye no gukusanya amaraso yifashishwa mu gutabara imbabare

Mu 2024 abatanze amaraso barenze ibihumbi 84

Dr. Muyombo Thomas yavuze ko uwahawe amaraso kubera impamvu runaka, yemererwa kongera kuyatanga nyuma y’amezi 12 yamaze gusuzumwa na muganga akemeza ko nta kibazo afite
Amahoronews

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *