Itangazamakuru risabwa gukoresha ubushishozi mu gutangaza amakuru
Nyuma yo gusanga ko hari amakosa ndetse n’ibyaha bikomeje kwiyongera mu gihe ikoranabuhanga mu itumanaho rikataje, ihuriro LAF (Legal Aid Forum) rifatanyije n’Urwego rw’ Itangazamakuru rwigenzura ( RMC ) bibukije abanyamwuga kurushaho gushishoza mbere yo gutangaza inkuru.

“Kurema ikirere gitanga ubwisanzure bw’Itangazamakuru mu ikoranabuhanga mu itumanaho rikataje, n’insanganyamatsiko yashimangiwe mu biganiro byahuje abakora umwuga w’Itangazamakuru, RIB, Polisi ndetse n’ abahagarariye ubuyobozi bwibanze bo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.

Emma- Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali agaruka ku kibazo gikunze kugaragara aho abanyamakuru bamuhamagara bamusaba amakuru mu gihe ari mu zindi nshingano bagahita batangaza inkuru uko babyumva.
Ati, “Nk’abanyamwuga ni byiza kwihangana gato mugakora inkuru zuzuye ndetse mugashira mu gaciro kuko mushobora kwihutira gutangaza inkuru bitewe n’uburyo ikoranabuhanga rihagaze ugasanga nta garuriro.”

Emma- Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali
Nk’umuntu usanzwe akorana NC Abanyamakuru umunsi ku wundi, bamusabye kujya agerageza kubaha amakuru ku gihe mu rwego rwo kuzuzanya ndetse bikazanaca ihangana n’igongana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LAF, Me Kananga Andrew ku ya 10 Nyakanga 2025, avuga ko ari ngombwa cyane ko abanyamakuru bongerwa ubumenyi mu kunoza umwuga wabo bakanamenya ikirere barimo bityo bagakora basobanukiwe amategeko.

Ati, “Nubwo tudateze kuzadohoka ku ntego yacu yo kunganira Abanyamakuru bari mu nkiko bazira ibyaha bijyanye n’umwuga, ariko na none dukomeje no kubahugura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa (RMC), Emmanuel Mugisha agaruka ahanini ku mikorere y’Itangazamakuru mu bihe ikoranabuhanga mu itumanaho rikataje agashimangira ko ubunyamwuga n’ubwisanzure bigomba kuringanira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa (RMC), Emmanuel Mugisha
Ati, “Kugera ku makuru no kuyahabwa ntabwo ari imbabazi ni uburenganzira busesuye Umunyamakuru ahabwa n’itegekonshinga mu ngingo ya 38, ariko mu gihe arengeye agomba kubiryozwa. Niyo mpamvu tugomba kugira umurongo ntarengwa ”
Mutesi Scovia, Uyoboye “RMC” ndetse na Solange Ayanone uyoboye “ARJ” basabye ko Leta yagira amafaranga igenera Itangazamakuru nk’umufatantabikorwa w’ingenzi.


Gaston Rwaka
Amahoronews
