Ibihembo bizatangwa mu gikombe cy’Isi cya 2026 byikubye 2 ku bya 2022

0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi yemeje ko ibihembo byose bizatangwa mu gikombe cy’Isi cya 2026 bingana na miliyoni 655 z’amadolari aho byiyongeyeho 50% ugereranyije n’ibyatanzwe mu gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Ikipe izatwara igikombe cy’isi izahabwa miliyoni $50, avuye kuri miliyoni $42 zatanzwe ubuheruka. Ikipe izaba iya kabiri izahabwa miliyoni $33, iya gatatu ihabwe miliyoni $29 naho iya kane ihabwe miliyoni $27. Amakipe azasezererwa muri ¼ azahabwa miliyoni $19 buri imwe, azasezererwa muri ⅛ ahabwe miliyoni $15, naho azasezererwa muri 1/16 ahabwe miliyoni $11.

Ibihugu bitazarenga amatsinda bizahabwa miliyoni 9 z’amadolari, mu gihe buri gihugu kizakina Igikombe cy’Isi kizahabwa miliyoni 1.5 y’Amadolari yo kwitegura irushanwa. Ibi bisobanuye ko nta gihugu na kimwe kizitabira irushanwa kizatahana munsi ya miliyoni 1.5 z’amadolari.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari amateka mashya mu ruhare rw’imari rutangwa mu mupira w’amaguru ku Isi yose.

FIFA iteganya kwinjiza miliyari 13 z’amadolari  zivuye mu Gikombe cy’Isi cya 2026 aho azaba yiyongereye cyane ugereranyije na miliyari 7.6  yinjije  avuye mu cyabereye muri Qatar cya 2022.

Iri zamuka ry’ibihembo rije rikurikira izamuka rikabije ry’ibiciro by’amatike yo kuzareba iyi mikino y’igikombe cy’Isi cya 2026 aho bamwe bakomeje kubyinubira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *