Igwingira ry’abana ryagabanutseho 6%
Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingira mu Rwanda yageze kuri 27% mu mwaka wa 2025.
Ni igabanuka rya 6% kuko ubushakashatsi buheruka bwo mu 2019/2020 bwerekanye ko iyi mibare yari kuri 33%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje iyi mibare mu bushakashatsi bwa 7 ku Mibereho n’Ubuzima, igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zirimo n’abahagarariye imiryango yigenga y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025 muri Kigali Convention Center.
Ni ubushakashatsi bwagarutse kandi ku bipimo bitandukanye birimo igwingira mu bana, uburumbuke bw’Umunyarwandakazi, kuboneza urubyaro, ubumenyi ku bwandu bwa virus itera SIDA.
Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, Guverinoma yavuze ko gahunda ari kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%.
Hazashyirwa imbaraga mu kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi hagamijwe kugabanya impfu muri ibyo byiciro.
Umubare w’abakozi bashinzwe ubuzima uzikuba inshuro enye, hagamijwe kunoza serivisi z’ubuvuzi no gushyira imbaraga mu gukumira no kuvura indwara zandura n’izitandura.
Hazakorwa ubukangurambaga ku myitwarire myiza no kugira imyitwarire iboneye irinda indwara nko kwita ku mirire myiza, gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda imyitwarire iganisha ku businzi, kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gutwita kw’abangavu, n’ibindi.
Umubare w’ Abajyanama b’ubuzima babishoboye uzongerwa kandi banongererwe ubushobozi kugira ngo babashe gukora kinyamwuga.
Serivisi z’ubuvuzi zizongerwa kugira ngo zirusheho gukemura ibyihutirwa bijyanye n’ubuvuzi rusange. Hazibandwa ku kuvugurura ibikorwaremezo no gutanga ibikoresho bihagije mu bigo by’ubuvuzi hagamijwe imitangire ya serivisi z’ubuvuzi zinoze.
mu bindi bireba abana byagaragajwe muri ubu bushakashatsi ni uko abana batarengeje ni ko abana bapfa batagejeje ku myaka 5 bageze kuri 36/1000 bavuye kuri 45/1000 mu mwaka 2020. Ni mu gihe mu mwaka 2000 hapfaga abana 196/1000.
Abana bapfa bamaze kuvuka bageze kuri 17/1000 bavuye kuri 19/1000 muri 2020 mu gihe mu 2000 abana bapfaga bari 44/1000.
Ubushakashatsi bwa 7 bugaragaza ko abana bapfa bavuka bageze kuri 27/1000 bavuye kuri 33/1000 mu 2020. Ni mu gihe abana bapfa bavuka bari 107/1000 mu 2000.
Ababyeyi bapfa babyara bageze ku 149/100,000 bavuye kuri 203/100,000 mu mwaka wa 2020. Ni mu gihe ababyeyi bapfaga babyara bari 1071/100,000 mu 2000.

Amahoronews.com
