Tito Rutaremara agaragaza uburyo abana babaye ab’abayaya n’Ikoranabuhanga

0

 

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye Hon Tito Rutaremara, asanga abana b’u Rwanda batakiri ab’umuryango ahubwo basigiwe Ikoranabuhanga n’abakozi bo mu rugo.

Ibi yabigarutseho tariki 30 Ukuboza 2025, mu kiganiro yahaye abitabiriye Inama Nyunguranabitekerezo ku bijyanye no kubaka umuryango utekanye.

Tito Rutaremara atangira avuga ko mu myaka y’ubuto bwe umwana yarerwaga n’umuryango we ariko ubu siko bugenda bitewe ahanini no kuba hari ibyo Abakoloni bashenye bakaza ibyayo nko kubaka urugo usanga bishingiye ku byo AbaPadiri bashyizeho.

                Iyi yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano umuryango                                                                                      kimwe n’abari muri  sosiyete sivile ndetse n’urubyiruko.

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu kwandika Itegeko Nshinga rishya ry’u Rwanda, hatekerejwe kwandika urugo aho kwandika umuryango basanga bitazumvikana neza.

Agira ati: “Ubundi urugo si wo wari umuryango w’Abanyarwanda kera. Icyo gihe tukiri abana habaga igitaramo, Sogukuru ari aho akagira ibyo avuga ukabyumva”.

Rutaremara akomeza agaragaza uburyo kubera ko umwana atakiganira na Sekuru ubu yabaye uw’abayaya n’Ikoranabuhanga.

Agira ati”Umwana aho kubaza sekuru, abaza ‘google’. Ubu twinjiye mu bwenge buhangano (AI). Umwana umubaza igisigo cya Ruganzu akajya kubaza google.”

Yavuze ko mu gihe abana biyambaje ikoranabuhanga atari bo babarwaho amakosa kuko nta bantu babasobanurira amateka ahagije.

Yerekanye ko no mu mashuri kenshi bigishwa ibyo mu mahanga ibyo mu Rwanda bigahabwa umwanya muto.

Ati: “Umwana ajya gushakisha ikirunga kirekire mu Rwanda kurusha ibindi akajya kubaza google. […] Ariko muzarebe umuntu wigisha Ndi Umunyarwanda, nimugoroba aragenda afite umwana we wiga Icyongereza, uzi n’Igifaransa cyinshi. Yamujyana mu mashuri akamujyana muri porogaramu ya Cambridge, none ko hari porogaramu y’u Rwanda kuki itatezwa imbere?”

Yakomeje agira ati: “Abarimu n’abandi baratanga ubumenyi, ababyeyi ntibakiboneka, abana mwabasigiye abayaya (abakozi bo mu rugo), ababyeyi bo mu cyaro baba bagiye guhinga no gushakisha ibindi. Kera uwo mwana yasigaranaga na nyirakuru, nyiransenge, agasigarana na benewabo, kuko umuryango icyo gihe wari umuryango, ariko uyu munsi ni urugo, urugo rwahimbwe n’abapadiri n’abakoloni ruba umuryango.”

Bamwe mu batanga ibitekerezo ku mibereho myiza y’umuryango basanga koko hari igikwiye guhinduka haba mu burere bw’abana ndetse no ku myiteguro y’abagiye kubana.

Bamwe bagasanga hakwiye kujyaho Itorero rihuriweho n’umuryango hari n’abasanga ko hajyaho n’itorero ryihariye ku babyeyi b’abagabo.

 

Raoul Nshungu- Amahoronews.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *