Agahinda k’Abagore bafunze batajya basurwa n’abagabo babo

0

 

Abagore bafungiwe mu Magororero hirya no hino mu Rwanda bagaragaza agahinda bafite ko kuba badasurwa uko bikwiye ndetse hari n’abatereranywe burundu n’imiryango yabo cyane abagabo babo.

Umugore utavuzwe imyirondoro ye yabwiye RBA ko amaze imyaka 7 afungiye gutunda no gucuruza ikiyobyabwenge cy’Urumogi ariko umugabo we bari bamaranye igihe amuheruka umunsi afatwa kugeza ubu atazi uko abaye ho .

Agira ati”Umugabo wange twari tubyaranye abana barindwi nakoraga nkorera iterambere ry’urugo ariko kugeza n’ubu ntazi niba nabona n’isabune yo koga cyangwa amavuta yo kwisiga”

Umugabo nawe ufungiye muri iyi Gororero yemeza agahinda k’aba bagore.

Agira ati”Abagore basurwa gake cyane bitandukanye n’uko umugore akunamba bakajya bavuga ngo umugore wawe twamwise “Nzakugwinyuma””

Abagore bafunzwe bahamya ko iyo bamaze kugera mu Magororero usanga abo bashakanye babatererana kugera no gukoresha umutungo w’urugo uko bashatse bagahitabishakira n’abandi bagore.

Uriya mugore wavuzwe haruguru yongera ati” Maze gufatwa nta n’umwaka washize umugabo wanjye adashatse undi mugore ubu babyaye 2”

Ibi byemezwa na Chief Superintendent of Prisons (CSP) Hillary Emmanuel Sengabo uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS.

Ati: “Abana, abagore, abantu bakuru…muri rusange bakunda kugira icyo kibazo cyo gukenera gusurwa. Nk’abadamu baba bakeneye kumenya uko abana cyangwa abuzukuru basize imuhira bameze kandi iyo batababonye biba atari byiza.”

Uyu Muvugizi ahamya ko Atari ikibazo cy’Abari mu Igororero rya Mageragere gusa ko ari ikibazo rusange no mu yandi Magororero yo mu gihugu ariyo irya Musanze, Nyamagabe, Ngoma .

Urwego rw’Igihugu rw’Igorora, RCS rukangurira abantu bafite ababo mu Gororero ko bakwiye kubasura cyangwa bakaboherereza amafaranga kuri telefoni.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko hafunzwe abagore ibumbi bine na Magana inani na mirongo itatu n’abarindwi.

 

Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *