Perezida Kagame yashimiye Gen Doumbuya watorewe kuyobora Guinée
Perezida Kagame yashimiye mugenzi we uherutse gutorerwa kuyobora Guinée nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ibyavuye mu matora aho yagize amajwi 86,7%.
Kuri X, yamwijeje ko ibihugu byombi bizakorana birambuye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Kagame yanditse atya: “Tuzakorana mu gushimangira umubano mwiza usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi no gukorana bya hafi mu guteza imbere iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”
Doumbouya yageze k’ubutegetsi ahiritse Alpha Condé muri Nzeri 2021, ubu akaba yatorewe manda y’imyaka irindwi.
Kigali na Conakry bifitanye umubano n’imikoranire mu ngeri nyinshi zishingiye ku masezerano 12 yasinywe mu mwaka wa 2024 mu nzego zinyuranye zirimo ubukerarugendo, ubuhinzi, ingufu, guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, ubukungu, umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umuco guteza imbere ibyanya byahariwe inganda n’ibindi.
Ibihugu byombi bifitanye kandi umubano mu bya dipolomasi.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Paul Kagame yagendereye mugenzi we Mamadi Doumbouya aho bagiranye ibiganiro byavuyemo ingamba zigamije kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Raoul Nshungu- AMAHORONEWS.COM
