Gutwara wanyweye ibisindisha uzajya ufungwa byibura amezi 6
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rivugurura iryari rimaze imyaka 38 rikoreshwa kandi ritari rikijyanye n’igihe, ririmo ibihano bikarishye ku bica amategeko agenga imikoreshereze y’umuhanda.
Ku wa 5 Mutarama 2026,Abadepite 77 bari bitabiriye Inteko Rusange nyuma yo kumara umunsi wose basuzuma, bakanatora ingingo zirigize imwe ku yindi.
Mu bigaragara mu Itegeko rishya harimo ko abica amategeko y’umuhanda ibihano bibateganyirijwe byakajijwe ugereranyije n’ibyari bisanzwe hishinzwe cyane ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga.
Ingingo ya 37 y’iryo tegeko, igena ko umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo; imizigo irengeje toni 3,5; cyangwa agamije kwinjiza amafaranga.
Icyo cyaha kandi gihanishwa ihazabu itari munsi ya 150.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano, ku muyobozi w’ikinyabiziga bitavuzwe haruguru.
Riteganya kandi ko umuyobozi w’ikinyabiziga kitavuzwe haruguru, ufite igipimo cya alcohol mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa cya 0.80, ahanishwa ihazabu itari munsi ya 200.000 Frw ariko itarenze 500.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Biteganyijwe kandi ko iyo umuyobozi w’ikinyabiziga yongeye gukora icyaha giteganywa n’iyi ngingo mu gihe kitarengeje umwaka umwe ahanishwa igihano ntarengwa giteganyijwe n’iyi ngingo kandi icyo gihano gishobora kongerwa kugeza ku nshuro ebyiri zacyo.
Iri tegeko kandi riteganya ko umuyobozi w’ikinyabiziga wanga gupimwa alcohol mu maraso aba akose icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko azajya atanga ihazabu itari munsi ya 300.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu ku utwaye kimwe muri bya binyabiziga byavuzwe hejuru.
Hari n’ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 600.000 Frw n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano ku wundi.

Gutwara nta ruhushya ufite cyangwa no kwanga guhagarara mu gihe umukozi ubifitiye ububasha aguhagaritse nabyo birafungirwa.
Ingingo ya 39 y’iri tegeko iteganya ko Umuyobozi w’ikinyabiziga uhagaritswe n’umugenzacyaha cyangwa umukozi ubifitiye ububasha akanga guhagarara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 400.000 Frw ariko itarenze 700.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu.
Ku bijyanye no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo kugirwa agira, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze iminsi 30 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Bamwe mu Badepite bagaragaje igisa n’impungenge ku bihano biri muri iri tegeko cyane cyane ibijyanye no gufungwa
Depite Mukabunani Christine we yagize ati “Njyewe ndumva ko ibi bihano aho bishoboka gufunga umuntu bitazamo. Ashobora nko guhagarikwa igihe gutwara igihe runaka ariko gufungwa bibe biretse. Numvaga hazamurwa amafaranga abantu bacibwa gufungwa ntitubishyiremo.”

Depite Nizeyimana Pie ati “Ibi bihano byo gufunga no gufungura bizadutera ihahamuka.”
Iri tegeko rivuguruwe kuko iryari rihari rimaze imyaka 38 kandi hari hakenewe ko hashingirwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana.
Raoul Nshungu – AMAHORONEWS.COM
